Kigali: Abacuruzi 24 baciwe amande bazira amakosa arimo kuzamura ibiciro
Nyuma y’ubugenzuzi yakoze kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu mugi wa Kigali, Minisiteri y’Ubucuruzi yaciye abacuruzi 24 amande ya miliyoni irenga (1,680,000 RWF) bazira amakosa arimo kuzamura ibiciro mu buryo butemewe. Muri Ziniya, babiri bari mu karere ka Kicukiro bazira kuzamura ibiciro baciwe amande y’250,000 RWF. Muri Kagugu mu karere […]
Kabgayi: Batatu bashyizwe mu kato, umwe basanga arwaye ibicurane
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga, Dr. Nteziryayo Philippe avuga ko bashyize mu kato abantu batatu bakekwaho icyorezo cya Coronavirus, umwe arasezererwa nyuma yo gusanga arwaye ibicurane (grippe). Dr. Nteziryayo mu nkuru ya Umuseke avuga ko uyu muntu wa kabiri ukekwa ngo yamaze gupimwa, ibizamini bye bijyanwa mu bupimiro (Laboratoire) bw’igihugu i […]
Uzivana mu kato, azahanishwa itegeko rya gisirikare: Perezida Kim
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yarahiye avuga ko umuntu wese uzica ibwiriza ryo kuba mu kato bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, azahanishwa itegeko rya gisirikare. Uyu Mukuru w’Igihugu aherutse gutangaza aya magambo nyuma yo kunyongwa k’umwe mu bayobozi bo muri iki gihugu wavuye mu Bushinwa, akava mu kato yari yashyizwemo, ajya mu baturage. […]
Coronavirus izarangirana n’ukwezi kwa gatatu- TB Joshua
Pasiteri washinze itorero ryitwa The Synagogue Church of All Nations (SCOAN), Temitope Balogun Joshua uzwi nka TB Joshua avuga ko indwara ya Coronavirus izarangira ku Isi kuwa 27 Werurwe ku Isi yose. Uyu mupasiteri w’Umunya-Nigeria avuga ko n’ubusanzwe yari yaravuze ko umwaka wa 2020 ari “Umwaka uteye ubwoba cyane.” Mu mpera za 2019 yavuze ko […]
Abasura i Kibeho bavuye ku bantu 80 bagera kuri umwe mu cyumweru

Abanyamahanga basura ubutaka butagatifu bwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bavuye ku mpuzandengo ya 80 ku cyumweru bagera kuri umwe. Ibi ngo biterwa n’ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira indwara ya Coronavirus. Hagendewe kuri iyi mibare, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana i Kibeho mu bigaragara ko bwaganyutse ku kigero kiri hejuru. Sr. […]
Manaja wa Diamond Platnumz yanduye Coronavirus
Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2020 Sallam SK usanzwe ureberera inyungu z’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no muri Afurika, Diamond Platnumz yatangaje ko yanduye Coronavirus. Sallam SK uzwi nka Mendez we ubwe yitangarije ko yanduye Coronavirus akoresheje urukuta rwe rwa Instagram ubwo yandikaga amenyesha inshuti ze n’abamukurikira ko yapimwe n’inzego z’ubuzima muri Tanzania […]
Umukobwa na nyina barwaniye umusore bambikana ubusa
Umukobwa na nyina babarizwa muri Leta ya Anambra muri Nigeria barwanye bapfa umukunzi w’umusore ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Oga Dubai, bigera aho uyu mubyeyi yambikwa ubusa. Amakuru ya Tribune Online avuga intambara y’aba bombi ubwo umubyeyi yasangaga umukobwa we asambana n’umukunzi we w’umuhungu mu gace ka Nkutaku gaherereye muri Okpoko. Iki kinyamakuru kivuga ko […]
U Rwanda rwagobotse abaturage barwo bafite ibibazo by’ingendo bari mu mahanga
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yashyizeho uburyo bworohereza Abanyarwanda bari mu mahanga kugaruka mu gihugu, ku bagize ikibazo cy’urugendo. Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagize iti”Abanyarwanda bari mu mahanga bagize ibibazo mu ngendo barasabwa kuvugana na za Ambasade z’u Rwanda zibegereye, cyangwa bagahamagara +250788125043″. Leta yashyizeho ubu […]
Abunganira Gen. Tumukunde bari gukora ibishoboka byose ngo afungurwe
Abanyamategeko bunganira (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’umutekano wa Uganda kuri ubu ufungiye muri Gereza ya Luzira batangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose agafungurwa. Nyuma y’igihe gito Gen. Henry Tumukunde usanzwe atarya umunwa mu kunenga ubutegetsi buriho atangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda mu matora ateganyijwe muri 2021. Uyu […]
Kenya: Uwarasiwe mu kabyiniro k’Umunyarwanda amaze kubagwa gatatu
DJ Evolve yabazwe ku ncuro ya gatatu, nyuma yo kurasirwa mu kabyiniro k’Umunyarwanda, Billy Ndengeyingoma gaherereye i Nairobi muri Kenya. Ku wa 17 Mutarama ni bwo FĂ©lix Orinda uzwi nka DJ Evolve yarashwe n’Umudepite witwa Babu Owino, arasirwa mu kabyiniro kitwa B Club gaherereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Kilimani, mu nzu yitwa […]
Abagabo beza barabuze ni ukubiba abagore b’indangare-umujyanama
Umugore wo mu gihugu cya Nigeria witwa Kayanmata Goddess avuga ko abagabo babaye babi bityo ko abeza ari imbarwa, ko uwamubona yamwiba umugore utagira icyo yitaho umufite. Uyu mugore bakunze kwitwa Miwa asazwe atanga inama ku bijyanye n’imibanire y’abashakanye ku mbuga nkoranyambaga. Urubuga rwo muri Ghana, Menshohwa rwatangaje ko Miwa asanga ” Abagore b’indangare bafite […]
Wema Sepetu arashinjwa ubujura
Umukinnyi wa filimi, Wema Sepetu ukomoka muri Tanzania, yashinjwe ubujura ku mbuga nkoranyambaga gusa we aravuga ko atari we wabikoze. Uyu mukobwa avuga ko ubujura ashinjwa ari ikinyoma. Magingo aya Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania, asa n’uwafashe umwanya wo kwiyitaho no kwitekerezaho, nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu myaka ibiri ishize. Nko muri 2018 yajyanwe […]
Banki zasabwe korohereza abazibereyemo imyenda
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ku mugoroba wo kuwa 18 Werurwe yashyize hanze itangazo riha uburenganzira banki bwo gusubira mu masezerano y’inguzanyo mu rwego rwo korohereza abazibereyemo imyenda kubera ingaruka z’indwara ya Coronavirus igenda igira ku bikorwa byinjiza amafaranga by’abaturage. Uyu mwanzuro wa Banki Nkuru y’u Rwanda uje usanga indi itandukanye yagiye ifatwa n’ibigo bya […]
Procurement and Logistics Officer at The Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA)
The Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) is a unique and innovative English language undergraduate institution dedicated to preparing the next generation of agricultural leaders of Rwanda and East Africa. Students at RICA will engage in curricular and co-curricular learning opportunities emphasizing Conservation Agriculture and One Health principles, oral and written communication, leadership, and entrepreneurship. […]
Burundi: Uhagarariye Ishyaka ritavugarumwe na Leta yishwe
Urupfu rwa Methusela Nahishakiye wari umuyobozi wa CNL muri komini ya Kabezi muri zone Migera rwamenyekanye kuwa Mbere tariki 16 Werurwe 2020 yishwe arashwe n’imbonerakure iwe mu rugo i Kabezi mu ntara ya Bujumbura. Nyuma y’uko Agathon Rwasa yemerewe kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo muri Gicuransi 2020, bisa nk’aho bitakiriwe neza n’ishyaka riri […]
Kenya: Umugabo yishwe n’urubyiruko rumushinja kurwara Coronavirus
Umugabo ufite ubwenegihugu bwa Kenya, yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero agakorerwa ibya mfura mbi n’agatsiko k’urubyiruko rwamuketseho kurwara Coronavirus. Ibi byabereye mu mudugudu witwa Kibundani mu ntara ya Kwale. Uwishwe ashinjwa kuba yari arwaye Coronavirus yitwa George Kotini Hezron, wahuye n’agatsiko ka ruriya rubyiruko ubwo yari avuye kunywa ku gasantere k’ubucuruzi. Umuyobozi wa Polisi […]
Project Officer at SPECTRA
TERMS OF REFERENCE: PROJECT OFFICER SPECTRA is a Rwandan local young feminist organization whose mission is to build a strong and well-coordinated movement of empowered young feminist leaders who contribute meaningfully to social justice, gender justice and realization of sexual and reproductive health and reproductive rights of young women and girls SPECTRA is looking for […]