Nyuma y’ubugenzuzi yakoze kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 ku bufatanye n’inzego zitandukanye mu mugi wa Kigali, Minisiteri y’Ubucuruzi yaciye abacuruzi 24 amande ya miliyoni irenga (1,680,000 RWF) bazira amakosa arimo kuzamura ibiciro mu buryo butemewe.
Muri Ziniya, babiri bari mu karere ka Kicukiro bazira kuzamura ibiciro baciwe amande y’250,000 RWF.
Muri Kagugu mu karere ka Gasabo, haciwe amande umucuruzi umwe wazize kudatanga inyemezabuguzi. Uyu yaciwe amande y’50,000 RWF.
Muri Kimironko mu karere ka Gasabo haciwe amande abacuruzi 4 bazize kutamanika ibiciro. Baciwe amande y’200,000 RWF. Na none mu karere ka Nyarugenge, haciwe amande abacuruzi 16, angana na 1,180,000 RWF, bazira kutamanika inyemezabuguzi.
Iyi Minisiteri yaciye aba bacuruzi aya mande ishingiye ku itangazo yatanze tariki ya 16 Werurwe 2020, aho yasabaga abacuruzi kubahiriza ibikubiye mu itegeko no 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012 rigena ihiganwa no kugenzura abaguzi, n’itegeko nimero 35/91 ryo ku wa 5/09/1991 nk’uko ryavuguruwe n’Itegeko nimero 15/2001 ryo ku wa 28/01/2001.
Itangaza kandi ko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 27 ndetse n’ingingo ya 29 y’itegeko nimero 35/91 ryo ku wa 5 Kanama 1991 rigenga imitunganyirize y’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Leta ishobora kandi gutanga ihazabu y’inyongera , isaba uwagaragayeho uko kunyuranya n’amategeko kwishyura inyungu yungutse ku muguzi no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi byateye ayo makossa mu gihe cy’amezi atatu.
Icyorezo cya Coronavirus cyatumye abacuruzi bashyiraho ibiciro uko babishatse
Muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi ndetse n’u Rwanda, abaturage mu mugi wa Kigali bamaze iminsi bavuga ko habaye izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bitandukanye birimo ibiribwa nk’umuceri. Bavuze kandi ko ibikoresho birimo imiti y’isuku byazariwe ibiciro, babifata nko kubafatiranya muri ibi bihe.
Mu gihugu kandi havuzwe izamurwa ry’ibiciro by’ingendo kuri amwe mu masosiyete ndetse n’abashoferi bikorera, bitewe n’ubwinshi bw’abantu bashakaga gukora urugendo, nabyo abaturage bakavuga ko ari ingaruka z’iki cyorezo.
Gukurikirana iki kibazo n’ibindi bifitanye isano, ni intambwe nziza iyi Minisiteri n’inzego bifatanyije biteye, kuko byitezweho igisubizo cyiza ku baturage muri Kigali ndetse no hirya no hino mu ntara.

4 Responses
Kigali: Abacuruzi 24 baciwe amande bazira amakosa arimo kuzamura ibiciro
Bwiza.com mbakundira ko ntamunsi washira mutabereye imboni abaturagi niyo mpamvu ntahwema gukurikirana (gusoma) Amakuru meza mutugezaho mukuri nibyo koko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro.