Umugabo ufite ubwenegihugu bwa Kenya, yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero agakorerwa ibya mfura mbi n’agatsiko k’urubyiruko rwamuketseho kurwara Coronavirus.
Ibi byabereye mu mudugudu witwa Kibundani mu ntara ya Kwale. Uwishwe ashinjwa kuba yari arwaye Coronavirus yitwa George Kotini Hezron, wahuye n’agatsiko ka ruriya rubyiruko ubwo yari avuye kunywa ku gasantere k’ubucuruzi.
Umuyobozi wa Polisi ya Kenya mu gace ka Msambweni, Nehemiah Bitok, yabwiye Daily Nation dukesha iyi nkuru ko ruriya rubyiruko rwafatanyije nyakwigendera n’ubusinzi, rukamuhondagura kugeza ashizemo umwuka.
Asobanura uko byagenze Nehemiah yagize ati” Ubwo yerekezaga mu rugo, yahuye n’agatsiko k’urubyiruko kamugabaho igitero kamushinja kurwara Coronavirus.”
Yavuze ko mu gitondo cy’itariki ya 17 Werurwe, umuturage wo mu gace uriya munyuzaho yiciwemo yahamagaye Polisi ayitabaza kubera kiriya gikorwa cya kinyamaswa.
Yavuze kandi ko nyakwigendera yapfiriye ku bitaro byo ku rwego rw’akarere bya Msambweni, aho yari ari gukurikiranirwa n’abaganga.
Ku byerekeye abakubise uriya mugabo bikarangira apfuye, Nehemiah yavuze ko bagikora iperereza, Gusa bakaba nta n’umwe barata muri yombi.
Uyu mupolisi yaboneyeho kuburira rubanda abasaba kwirinda gushinja bagenzi babo ibinyoma ndetse no kumva ko bagomba kwihanira.



2 Responses
Kenya: Umugabo yishwe n’urubyiruko rumushinja kurwara Coronavirus
TUNAMUTAKIA HELI NA FANAKA
Kenya: Umugabo yishwe n’urubyiruko rumushinja kurwara Coronavirus
TUNAMUTAKIA HELI NA FANAKA