DJ Evolve yabazwe ku ncuro ya gatatu, nyuma yo kurasirwa mu kabyiniro k’Umunyarwanda, Billy Ndengeyingoma gaherereye i Nairobi muri Kenya. Ku wa 17 Mutarama ni bwo Félix Orinda uzwi nka DJ Evolve yarashwe n’Umudepite witwa Babu Owino, arasirwa mu kabyiniro kitwa B Club gaherereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Kilimani, mu nzu yitwa Galana Plaza. Magingo aya DJ Evolve ari koroherwa, nyuma yo kubagwa incuro ya gatatu. Incuti ya hafi ya Evolve yitwa DJ Shock, yabwiye Ghafla ko ari muegnzi we ari kugenda akira gake gake. Yagize Ati” Ari koroherwa ariko nyina wenyine ni we wemerewe kumuba hafi. Abandi bashyitsi barungurukira hanze y’ikirahure. Ibi byabaye nyuma yo kubagwa ubugira gatatu kugira ngo igikomere gishobore gukira vuba bishoboka.” Impamvu izindi ncuti zitemerewe kumugera iruhande, ni ukwirinda ko bamutera icyugazi bigatuma ibikomere bye bituma, gusa biri no mu mabwiriza yashyizweho na Leta ya Kenya yo kwirinda abantu guhurira hamwe, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Amakuru avuga ko DJ Evolve ari gushobora kurambura amaboko, n’ubwo amaguru ye yo atarabasha kuyavana ahantu hamwe. Cyakora cyo n’ubwo ari mu nzira zo gukira, igihangayikishije umuryango we ni ahazava amafaranga azishyura ibitaro amaze kurengwa miliyoni 13 z’amashiringi ya Kenya.
Ni nyuma y’uko Babu Owino ushinjwa kumurasa yoroherejwe n’urukiko ku ngwate yagombaga gutanga ngo arekurwe kandi byari bizwi ko ari we ugomba kwishyura ibitaro.


