Abanyamahanga basura ubutaka butagatifu bwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bavuye ku mpuzandengo ya 80 ku cyumweru bagera kuri umwe. Ibi ngo biterwa n’ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira indwara ya Coronavirus. Hagendewe kuri iyi mibare, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana i Kibeho mu bigaragara ko bwaganyutse ku kigero kiri hejuru. Sr. Maria Emiliyana, Uyobora ikigo cy’Abihayimana cyakira abantu i Kibeho avuga ko ubusanzwe mu kwezi kumwe bakiraga abantu 300 baje gusenga. Ngo kuva kuwa 13 Werurwe kugera kuwa 19, bakiriye Umunyakenya umwe na we wari uje mu kazi ke. Sr. Emiliyana ati “ Duheruka abashyitsi kuri 13 Werurwe. Ubu Kiliziya (chapelle) irafunze. Ni yo mabwiriza. Hari amatsinda y’abanyamahanga badusaba kuza, tukabahakanira. Ubu nta kazi. Turigusukura ubusitani. Igihombo ni cyinshi.” Uyu mubikira asaba abashaka agusura gusura i Kibeho kuba bihanganye. Ati ” Ubutumwa bwa Leta ni bwo bwacu.” Abanyarwanda bakomeza kugirwa inama yo kutajya ahari abantu benshi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus harimo no gukora ingendo nyobokamana. Domice Gasarabwe/Bwiza.com i Nyaruguru

Ahari urujya n’uruza nta n’inyoni itamba


