Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2020 Sallam SK usanzwe ureberera inyungu z’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no muri Afurika, Diamond Platnumz yatangaje ko yanduye Coronavirus. Sallam SK uzwi nka Mendez we ubwe yitangarije ko yanduye Coronavirus akoresheje urukuta rwe rwa Instagram ubwo yandikaga amenyesha inshuti ze n’abamukurikira ko yapimwe n’inzego z’ubuzima muri Tanzania akagaragaraho iki cyorezo. Mendez ati “Muraho… Nifuza kumenyesha mwebwe nshuti zanjye n’abavandimwe banjye ko napimwe nkabona ibisubizo bigaragaza ko nanduye Coronavirus. Ubu ndimo kwitabwaho kandi meze neza. Ndashimira kandi Leta ku ngamba ikomeje kugenda ifata, ubu kuva ejo ndi mu kato…” Sallam SK yasoje ubutumwa bwe ashishikariza abanya-Tanzania gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa na Leta ndetse n’inzego z’ubuzima ajyanye no kwirinda Coronavirus. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania ni bwo yatangaje ko muri iki gihugu habonetse abandi barwayi babiri ba Coronavirus biyongera kuri bane bari basanzwe, ubu bakaba babaye batandatu


