Roman Starovoit wari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya yasanzwe mu modoka ye yapfuye, nyuma y’amasaha make yirukanwe na Perezida Vladimir Putin.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Perezida Putin yasohoye iteka ryirukana Starovoit, gusa impamvu yo kwirukanwa kwe ntiyahise itangazwa.
Nyuma y’amasaha make yirukanwe yasanzwe mu modoka ye hafi y’umujyi wa Moscou yapfuye arashwe.
Abagenzacyaha bo mu Burusiya batangaje ko uriya mugabo yaba yiyahuye, nk’uko Ibiro Ntaramakuru TASS byo muri iki gihugu byabitangaje.
Ibinyamakuru by’imbere mu Burusiya bivuga ko ubwo umurambo we wabonwaga wasanzwe uri kumwe n’imbunda yo mu bwoko bwa Pistol.
Muri Gicurasi 2024 ni bwo Putin yari yagize Roman Starovoit Minisitiri w’Ubwikorezi.
Mbere yo guhabwa ziriya nshingano yari Guverineri w’Intara ya Kursk yo ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine, akaba yari amaze imyaka itanu ayiyobora.
Amakuru avuga ko iyirukanwa ry’uriya mugabo ryaba rifite aho rihuriye n’iperereza yari amaze iminsi akorwaho kubera ibyaha bya ruswa yakekwagaho, nk’uko imwe mu masoko yabitangarije ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza.


