Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Umukuru w’Igihugu cya Uganda, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi batandukanye bahuriye mu masengesho yo gusabira igihugu.
Ni amasengesho yayobowe n’abahagarariye amadini n’amatorero byo muri Uganda, bashimiye Imana yarinze abanya Uganda mu bihe bishize no gusaba ko yakomeza kubarinda no mu bihe biri imbere. Abafashe ijambo bose bahuriye ku kintu kimwe cy’uko Imana yabarinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi n’ibihugu bikikije Uganda.
Ministiri w’Ubuzima, Dr Jane Ruth Aceng yavuze ko nta muntu n’umwe uragaragaraho icyo cyorezo ariko ko abantu badakwiriye kwirara ko ahubwo bakurikiza inama bagirwa n’abayobozi kuko bitagoye kuzikurikiza kandi ibisabwa bikaba bidahenze. Koza kenshi intoki n’isabune, kwirinda kwikora mu maso, gusuhuzanya no guhurira mu materaniro yavuze ko ibyo byoroshye kandi bidahenze. Ikindi Minisitiri yavuze ni uguhindura imyumvire abantu bakumva ububi bw’icyo cyorezo bagakurikiza inama bahabwa no kuzishyira mu bikorwa.
Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yavuze ko kuri coronavirus nta mikino cyangwa urwenya abantu bagomba kuzana kuri icyo cyorezo kuko ntawe gitinya, atanga urugero rw’umuhanzi ukomeye Mabele, w’Umunyekongo giherutse guhitana mu Bufaransa.
Yavuze ko Imana yumva amasengesho y’Abagande ko yabumvise kuva kera ikabarindira igihugu amabi yose harimo icyorezo cya Ebola cyari cyarayogoje igihugu gituranyi Congo, inzige ziherutse gutera ku bwinshi no mu gihe cy’intambara ya NRM yatumye batsinda ibitero bikomeye by urugamba.
Perezida Museveni yifashishije ibyanditswe muri Bibiliya, yagaragaje ko ari byiza gusenga ariko ntibigarukire aho ahubwo abasenga bakongeraho no gukora. Gusenga utagize ibikorwa ngo kuba gupfuye.
Abari mu masengesho basanga mu bihe bikomeye nk’ibi Isi igezemo, igikwiriye ari ugushyira igihugu n’abaturage mu biganza by’Uwiteka ngo abarinde nk’uko Umwani Jehozafati n’ubwoko bwa Isirayeli basenze Imana ngo ibahe kubona igihugu cya Isirayeli kandi Imana irabumva.
Twakwibutsa ko Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyata ejo ku wa gatanu tariki ya 21 Werurwe 2020 na we yari yahuriye mu masengesho yo gusabira igihugu Imana kubarinda icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera mu gihugu cyabo.
Hamwe n’amasengesho, ubushakashatsi nabwo bukomeje kwitabwaho cyane hagamijwe kureba ko havumburwa urukingo n’umuti w’icyo cyorezo. Ubu kikaba kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera 12,000 mu gihe gito abandi barenga 93,000 bakaba barakize, abandi banduye barenga 290,000 bakaba bari mu kato, ubwandu nabwo bukaba bukomeje kwiyongera.



2 Responses
Uganda: Abayobozi bakuru b’igihugu bahuriye mu masengesho
Nshimiye ugandakubwogusenga.byosebizashira!
Uganda: Abayobozi bakuru b’igihugu bahuriye mu masengesho
Nshimiye ugandakubwogusenga.byosebizashira!