Iminsi umunani nyuma y’iyicwa ry’abaturage batandatu bo muri Komini ya Nyabiraba bishwe n’Imbonerakure (Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, icyemezo cy’urukiko rwa Bujumbura cyatanzwe ku wa Kabiri, itariki ya 8 Nyakanga.
Urubanza rwasuzumwe ku wa Mbere, rwasojwe hafashwe ibihano bidakaze ku baregwa. Urukiko rwagabanyije abakatiwe mu matsinda atatu. Itsinda rya mbere ryarimo abaregwa bashinjwaga gutegura no gukora ubwo bwicanyi.
Iryo rigizwe na; Aloys Hakizimana, Alexandre Ndikumana, Innocent Ndayisenga, Félix Ntirandekura, Kennedy Manirampa, Innocent Ntirampeba, Jean-Pascal Nahishakiye, Daniel Nyandwi, Elysée Ndayikengurukiye na Samuel Ndihokubwayo.
Aba bantu icumi bakatiwe igifungo cya burundu kandi bategekwa kwishyura miliyoni 150 z’amafaranga y’u Burundi y’indishyi ku miryango y’abahohotewe.
Byongeye kandi, barindwi ba mbere kuri uru rutonde bagomba no kwishyura andi miliyoni 10 nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ivuga.
Itsinda rya kabiri ryari rigizwe n’abakurikiranweho ubufatanyacyaha ari bo: Aline Kwizera na Egide Ndayishimishe. Bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka makumyabiri kandi bategekwa gutanga ihazabu ingana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Burundi.
Itsinda rya gatatu ryari rigizwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakurikiranweho kunanirwa gufasha umuntu uri mu kaga. Ni Meschack Nduwimana, Rémégie Ndikumana, Georges Nahimana, na Eddy Ndihokubwayo buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.
Ku ikubitiro, abantu makumyabiri barakurikiranwe, ariko cumi na batandatu gusa ni bo bakatiwe. Moise Bigiruwuhiriwe, Léonce Mpitabavuma, Eric Nduwimana, na Ferdinand Ntahomvukiye bagizwe abere.
Mu gihe cy’iburanisha, umushinjacyaha yashimangiye ko ibyo byaha byateguwe, agaragaza nk’ibimenyetso urutonde rwashyizwe ku biro bya PAEEJ (Porogaramu ishinzwe ubukungu n’imirimo y’urubyiruko) mbere gato y’ubwo bwicanyi, ruriho amazina y’abantu bibasiwe.


