Bosco Ntaganda ari mu baremye M23

Imitwe ya CNDP na M23 yagiye nka Nyomberi

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi nk’uyu mu 2009 mu mugi wa Goma, Leta ya RDC na CNDP basinye amasezerano y’amahoro. Uyu muhango wari witabiriwe na Olusegun Obasanjo wari intumwa y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse na Benjamin Mkapa wari uhagarariye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu karere.

Aya masezerano yaje akurikira ibiganiro impande zombi zagiranye mu migi ya Nairobi na Goma, byabaye nk’ikibagarira tariki ya 23 Werurwe.

Ibyari bikubiye muri aya masezerano ni :

• Kureka Intara za Kivu zombi zikabaho umutuzo, ntizikomeze kuba urubuga rw’urugamba hagati y’impande zombi.

• Kurekura imfungwa za politiki zari mu mutwe wa CNDP.

• Gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba CNDP, ababishaka bagasubira mu ngabo z’igihugu ariko havuyeho imbogamizi zatumye bitandukanya n’ibindi.

Yatumye umutwe wa CNDP uhinduka ishyaka rya politiki mu 2010, ugira imikoranire na Leta ya Kabila gusa nyuma yo kubona ko hari ibitarubahirijwe, CNDP yongeye gukuramo akarenge mu 2012.

Ubwumvikane buke bushingiye ku kuba abo mu ishyaka CNDP bataranyuzwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya tariki ya 23 Werurwe 2009, bwatumye abarimo Gen. Ntaganda, Sultan Makenga, Bertrand Bisimwa na Pasiteri Jean Marie Runiga barema umutwe wa M23 (Mars 23) muri Mata 2012, witiriwe iyi tariki (23 Werurwe).

Bosco Ntaganda ari mu baremye M23
Bosco Ntaganda ari mu baremye M23

Gen. Nkunda ni we watangije urugamba nyuma yo kudahuza na Leta ya Kabila

Mu Kuboza 2006, Gen. Laurent Nkunda yiyomoye ku gisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC bitewe n’amakimbirane yari ashingiye ku moko yarimo, maze ashinga umutwe wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple) wari ufite ibirindiro mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.

Ubwumvikane buke  na leta bwatumye Gen. Nkunda arema CNDP
Ubwumvikane buke na leta bwatumye Gen. Nkunda arema CNDP

Gen. Nkunda yatangije intambara muri izi ntara, ahangana bikomeye na FARDC, igice cyose cy’uburasirazuba bw’igihugu asa n’ucyigaruriye mu gihe kirenze gato imyaka ibiri bamaze bahangana na Leta ya Kabila.

Umwaka wa 2009 ntabwo wahiriye Gen. Nkunda kuko tariki ya 22 Mutarama 2009, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zamutaye muri yombi ubwo yari mu Karere ka Rubavu gahana imbibi n’umugi wa Goma ubwo yari yatumijwe mu nama, Gen. Bosco Ntaganda amusimbura kuri uyu mwanya muri CNDP muri uko kwezi, abarimo Sultan Makenga bamugwa mu ntege.

Urugamba rwa M23 n’isenyuka ryayo

M23 yatangije urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yibasira uduce turimo Teritwari za Masisi na Rutshuru ndetse ifata n’umugi wa Goma, ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara tariki ya 20 Ugushyingo. Uyu mutwe wafashe n’umugi wa Sake, ufite gahunda yo gufata na Bukavu, byarimba ugahirika ubutegetsi.

Muri M23 habaye ubwumvikane buke hagati y’abayobozi bakuru bawo, maze wicamo ibice ; amakuru avuga ko hari icya Gen. Sultani Makenga ndetse n’icya Gen. Ntaganda.

Ibitangazamuru kandi byavuze ko habaye imirwano hagati y’abarwanyi bari bashyigikiye umwe n’undi, gusa ngo Gen. Ntaganda yaratsinzwe n’abayoboke be, ahungira mu Rwanda tariki ya 18 Werurwe 2020, yishyikiriza Ambasade y’Amerika.

M23 ijya gusenyuka, habayeho amakimbirane hagati ya Gen. Makenga na  Gen. Ntaganda
M23 ijya gusenyuka, habayeho amakimbirane hagati ya Gen. Makenga na Gen. Ntaganda

Uyu mutwe wemeye kurambika intwaro bitewe n’igitutu cy’ibitwaro biremereye wari umaze igihe uraswaho n’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro, MONUSCO. Icyo gihe guhera mu ntangiriro z’Ugushyingo 2013, abarwanyi b’uyu mutwe batangiye guhungira mu Rwanda no muri Uganda.

Abarwanyi bari ku ruhande rwa Sultan Makenga na Betrand Bisimwa wayoboraga igice cya Gen. Makenga bahungiye muri Uganda i Kampala, mu gihe abari ku rwa Pasiteri Runiga wayoboraga igice cya Gen. Ntaganda bahungiye mu Rwanda i Kibungo. Bosco Ntaganda yatawe muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye (ICC) tariki ya 22 Werurwe 2013, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 azira ibyaha yakoze mu 2002 no mu 2003 ari mu buyobozi bw’umutwe wa FPLC.

Gen. Nkunda arafunzwe, Gen. Ntaganda na we arafunzwe, Makenga nta we uzi irengero rye, nta kimenyetso kigaragaza ukwisuganya, ibintu bigaragaza ko yaba CNDP yaba M23 byaba byarazimye burundu. Amahirwe bari bafite yari ashingiye mu masezerano anyuranye bagiranye na Leta ya Kabila, yaba aya Nairobi ndetse n’aya Addis Ababa yose yashyinguwe mu kabati i Kinshasa ku buryo bigoye kumenya amaherezo yayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *