71902307_604

Intumwa za Kinshasa na AFC/M23 zasubiye i Doha mu biganiro mu isura nshya

Sangiza iyi nkuru

Iki cyiciro gishya cy’imishyikirano kije nyuma y’ibyumweru bibiri nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Washington hagati ya Kinshasa na Kigali, kandi mu gihe umwuka utifashe neza ku kibuga cy’imirwano. Ariko, abunzi baracyafite ibyiringiro.

Intumwa za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC / M23 zageze i Doha muri Qatar, ahagomba gukomereza imishyikirano yatangiye amezi menshi ashize. Iki cyiciro gishya aho gitandukaniye n’ibyabanje, n’urwego rwo guhagararirwa.

 

Uyu mutwe wa politiki na gisirikare urwanya ubutegetsi ubu uhagarariwe na Benjamin Mbonimpa, umunyamabanga mukuru ukora nka minisitiri w’intebe w’uyu mutwe, nk’uko amakuru aturuka muri AFC / M23 agera kuri RFI abitangaza.

Ku ruhande rwa Kinshasa, abagize intumwa bakomeje kuba ibanga. Icyakora, amasoko menshi yemeza ko harimo abagize uruhare mu gushyira umukono ku masezerano y’amahoro y’i Washington.

Umwe mu badipolomate begereye iyi dosiye abona ari icyiciro cy’ingenzi asobanura ko kugera ku ntego kwacyo kuzaterwa n’uko impande zombi zizubahiriza ibyo ziyemeje, aribyo guhagarika imirwano, kurekura imfungwa, n’ibindi. Ni muri urwo rwego Amerika na Qatar barimo gushyiraho igitutu cyihariye.

 

Muri ubu buhuza, Doha ikora mu bufatanye bwa hafi n’abafatanyabikorwa mu karere kugirango hagaragare uruhare rwa Afurika. Ngo nta mpamvu yo kwitesha aya mahirwe yo gukemura ikibazo.

Umwe mu badipolomate bakorera muri Afurika yo hagati yagize ati: “Qatar ntishaka kunanirwa.” Ubu bufatanye bugamije kwemeza ko ibikorwa byose bihurira ku ntego imwe: amahoro arambye kandi yuzuye, nk’uko bisabwa n’imiryango itegamiye kuri leta.

Nubwo bimeze gutyo, ku kibuga cy’imirwano impande zombi ziracyarebana ay’ingwe. Bivugwa ko AFC / M23 ivuga ko itegereje ko hashyirwaho ingamba zo kubaka icyizere mbere yo kujya kure mu mishyikirano.

Uyu mutwe ukomeje gushinja Leta ya Kinshasa kugaragaza ubushake bwo gukomeza intambara irunda abasirikare n’ibikoresho hafi y’ibice ugenzura mu gihe ku rundi ruhande ivuga ko ishyigikiye ibiganiro by’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *