Kuri uyu wa Gatatu, itariki 9 Nyakanga, ubuyobozi bwa Trump bwatangaje ko bwafatiye ibihano ushinzwe iperereza wigenga wahawe akazi na Loni ko gukurikirana ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakorewe mu turere twa Palestine.
Icyemezo cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga cyo gufatira ibihano Francesca Albanese, umunyamabanga wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe West Bank na Gaza, kije nyuma y’igitutu cya Amerika kitagize icyo kigeraho cyo guhatira Loni kumukura ku mwanya we.
Bije kandi mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasuye Washington muri iki cyumweru kugira ngo abonane na Perezida Donald Trump hamwe n’abandi bayobozi ngo baganire ku byerekeye intambara yo muri Gaza n’ibindi.
Ntiharamenyekana neza ingaruka zifatika ibihano bizagira kandi niba ushinzwe iperereza wigenga azashobora kwinjira muri Amerika na pasiporo y’abadipolomate nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Albanese, umunyamategeko mu by’’uburenganzira bwa muntu w’Umutaliyanikazi, yagiye avuga cyane ku byo yavuze ko ari Jenoside” yakozwe na Israel yakorewe Abanyapalestine muri Gaza. Yaba Israel ndetse n’inshuti magara, Amerika, iyiha intwaro, byahakanye byimazeyo icyo kirego.
Amerika ntiyari yarigeze igaragaza ikibazo cya Albanese ku mugaragaro kuko itigeze yitabira inama n’imwe muri ebyiri ziheruka z’Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu k’Umuryango w’Abibumbye muri uyu mwaka, harimo n’iyo mu mpeshyi yarangiye ku wa Kabiri.
Ni ukubera ko Ubuyobozi bwa Trump bwakuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri aka kanama muri uyu mwaka.


