Nk’uko uyu munyamakuru w’Umufaransa abitangaza, ngo imicungire y’ubwo bufatanye yateje amakimbirane ashingiye ku nzego hagati y’abayobozi babiri: Didier Budimbu, Minisitiri w’imikino, na Minisitiri w’ubukerarugendo, Didier M’Pambia.
Buri wese arashaka kwikubira no gucunga ibijyanye no kwishyura amasezerano yagizemo uruhare mu gusinya. Uwa mbere yatangije amasezerano na Monaco, uwa nyuma atangiza aya Milan.
Mu gihe aya miliyoni yamadorari ava mu bubiko rusange buri mwaka, siporo yo muri Congo ifite ibibazo uruhuri birimo Sitade zatawe, ibikorwa remezo bitabaho mu ntara, federasiyo za ntazo, impano hanze y’igihugu n’ibindi …
Kugeza ubu, nta kigaragaza inyungu zifatika iryo shoramari rizazana ku rwego rw’igihugu. Ubufatanye na AC Milan buvuga ubufatanye na Mama Sofia Foundation kumushinga w’ishuri i Boma. Ariko, nta ngengabihe, ingengo y’imari, cyangwa gahunda yo kuwushyira mu bikorwa irashyirwa ahagaragara.
Ibya FC Barcelona byo ntabwo birasobanuka neza.



2 Responses
Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Imbwa yiganye Inka kunnya mu rugo irabizira”.
Nonese ko numva barimo kwigana u Rwanda bo bafite iki cyo gusurwa? Baraje barwanire mu nteko nigaramiye peee
Bazajya bigana u Rwanda nibarangiza babirwaniremo. RDC ntashoramari Bazi nibicare babanze bige.