20250715_131044

Hoteli Château le Marara yabaye iciro ry’imigani nyuma yo guha abageni serivisi mbi

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kunenga hoteli Château le Marara iherereye mu karere ka Karongi, nyuma y’uko hari abayikoreyemo ubukwe bagahabwa serivisi mbi.

Hagati y’itariki ya 3 n’iya 5 Nyakanga ni bwo iriya Hoteli yakiriye ibirori by’ubukwe bwa Hajj. Musemakweri usanzwe ari umunyemari akanaba umuhungu w’umuherwe Hadji Mudaheranwa na Uwera Bonnette [Bonnette Queen].

Ku wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025 habaye iborori bya ‘White Party’, bukeye bwaho haba ibyo gusaba no gukwa byabaye ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga habayeho ibirori byo gusubiramo gusezerana; dore ko Musemakweli na Uwera bari barasezeranye mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyarimo gica ibintu bigatuma ubukwe bwabo bwitabirwa n’abantu mbarwa.

Mu bitabiriye buriya bukwe harimo Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, Miss Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie n’abavandimwe be bahuriye mu cyo bise Mäckenzies, nyirasenge Jeanine Noach n’abandi batandukanye barimo n’abanyamahanga bari baturutse hanze y’u Rwanda.

Icyakora n’ubwo buriya bukwe bwabaye ubw’agatangaza, bamwe mu babwitabiriye banenze serivisi mbi bavuga ko bahawe n’abayobora Château le Marara, ibyatumye iyi hoteli ifite inyubako ibereye ijisho ihinduka iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga.

Byatangiye ubwo umuvandimwe wa Uwera Bonnette yandikaga ku rubuga rwe rwa Instagram ubutumwa burebure bugaragaza uko bakiriwe nabi n’iriya hoteli.

Ntacyo ba nyiri Château le Marara baratangaza ku bivugwa.

Josine Queen mu butumwa bwe avuga ko butagamije gusebya cyangwa gusiga icyasha iriya hoteli, yasobanuye ko serivisi mbi bahawe n’iriya hoteli zatangiriye mu gusaba amacumbi yayo.

Avuga ko ubuyobozi bw’iriya hoteli bwabaciye $220 ku ijoro, gusa nyuma bajya kuri internet bagasanga icyumba cyayo cyishyurwa $200; ibisobanura ko baciwe arenze ayo hoteli isanzwe yishyuza.

Uyu avuga ko “uruhererekane rw’ibyorezo” rwatangiye neza ubwo habagaba ibirori by’abambaye imyeru bizwi nka White Party.

Asobanura uko byagenze, yagize ati: “Abashyitsi bari bakoze ugendo rurerure bava i Kigali, abenshi nta n’ubwo bari bigeze barya, hanyuma twakirizwa serivisi za ntibindeba: Kimwe cya kabiri cy’ameza cyamaze isaha irenga kitarahabwa amazi n’ibinyobwa. Abakozi ba hoteli bari bihagarariye batazi icyo gukora.”

Ibintu ngo byarushijeho kuba bibi ubwo umuriro wagendaga, hakabura moteri yo gucanira abashyitsi.

Ku bwa Josine Queen, kuba ku Kibuye hari mu hantu umuriro w’amashanyarazi ukunze kubura hanyuma Hoteli nk’iriya ikaba nta moteri igira, bivuze ko ba nyirayo bananiwe kuzuza inshingano.

Yakomeje avuga ko umuriro ukigenda “nta wigeze agira icyo avuga, nta kwisegura, nta na manager wigeze ahinguka. Umwe muri ba supervisor yahise aburirwa irengero ajyana n’umutekinisiye, ndetse umuyobozi wa hoteli yahise ablocka numéro y’umuvandimwe wanjye.”

Uyu mukobwa ngo byabaye ngombwa ko yihamagarira umuyobozi wa Château le Marara, gusa ntiyagira igisubizo atanga n’ubwo yemeye ko yari azi ko umugozi wa moteri ufite ikibazo.

Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko abashyitsi bakubita hirya no hino bajya kwishakira moteri yo kubacanira mu yindi hoteli.

Josine yakomeje agira ati: “Ubwo umuriro wari wagiye, ubwanjye nigiriye mu gikoni nsaba abakozi gutangira guha abantu ibiryo mu mwijima, ari na bwo naje kumenya ko badashobora guteka kuri gaz mu gihe badafite amashanyarazi.”

Uyu kandi avuga ko byabaye ngombwa ko afata inshingano zo kwerekera abaseriveri uko bagomba gutanga ibinyobwa no kwandika ibitanzwe, aho kubifata mu mutwe.

Avuga kandi ko bukeye bwaho “ifunguro rya mugitondo ryari igisebo”, kuko kuri $35 buri muntu yishyuriwe ngo ahabwe ibya mu gitondo nta mu gitondo, ngo nta mutobe bigeze bahabwa; ikindi bamwe bakaba barahawe imbuto ziriho inshishi.

Avuga kandi ko amata yahawe nyina wabo n’umuvandimwe we yari atujuje ubuziranenge ku buryo yabateye kuruka.

Hejuru y’ibyo ngo abashyitsi bagiye bacibwa amafaranga ya hato na hato arimo ayo kugira ngo bahabwe amazi yo kunywa no kugira ngo bagororerwe imyenda, ikindi hoteli ngo ikaba yarimo umwanda kuko ibyumba byamaze iminsi itatu bidasukurwa, kuba douche zabo zitarakoraga neza ndetse amasume abashyitsi bahawe akaba atarigeze na rimwe asimbuzwa.

Josine anavuga ko amafunguro na yo yari ikibazo, ati: “Ibiryo by’ubukwe baduhaye si byo twari twaremeranyijeho. Byari bike, ari bibi ndetse abashyitsi byabaye ngombwa ko bigaburira kubera ko abakozi bari bajagaraye.”

Yunzemo ko ku munsi w’ubukwe byabaye ngombwa ko bizanira abanyamwuga 10 n’umuhuzabikorwa wo kubufasha baturutse i Kigali, kuko bari bamaze gutakariza icyizere burundu abo muri Château le Marara.

Josine Queen kandi avuga ko ubwo bagezaga ikibazo cyabo ku buyobozi bw’iriya hoteli basabwe gutegereza “kugeza magingo aya.”

Hoteli yabaye iciro ry’imigani!

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri ubu bakomeje gushima iriya hoteli kuba ifite inyubako nziza, gusa bakavuga ko serivisi itanga zidahura n’iza Hoteli nka yo iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Uwitwa Byukavuba kuri X yagize ati: “Maze gusoma ibyo aba bavandimwe bahuye nabyo ndumirwa. Iyi Hotel ikeneye gukosoka cg gukosorwa cyangwa bayihindure akabari ka make. Na ya yindi yananiranye ntijya itanga ibintu birimo inshinshi.”

https://x.com/byukavuba/status/1945006760370028839?t=GpHJ17qpI6_2i3rFLpiL2w&s=19

Uwitwa Félix Mugenzi we yagize ati: “Inzu nziza ni icyo uyiririyemo” Rwandan proverb (umugani w’ikinyarwanda). Château Le Marara played with the wrong persons (Château le Marara yakinnye n’abadakinishwa).

https://x.com/FelixMugenzi/status/1945023596377624700?t=y89TajkX66RtXzP-62gi4A&s=19

Uwitwa Ignatius Kabagambe we yavuze ko bitumvikana uko hoteli nk’iriya ibamo amandazi.

Ati: “Burya se no muri ⭐️ ⭐️ ⭐️ ⭐️ ⭐️ hotel breakfast yaba amandazi? Cyokora iyi ni serivise y’amandazi pe! CHATEAU LE MARARA ibiberamo imbere ntabwo bihuye n’ishusho yayo inyuma. Inyubako ni palace, ariko serivise ni ndagaswi! Ifunguro rirarutwa no kuri Goodyear kwa Mama Jacky! Oya turabyanze!”

Murenzi Abdellaziz na we ati: “Ijoro rimwe ngo ni $220, ibya mu gitondo ni $35 (birimo inshishi)? Château le Marara, ubu ibyayo n’ibiki?”

W!MFATANYAN’!S! we yagize ati: “Iyi ni hotel cg n’ikigo cy’amashuri??
Ibaze ko na boarding school zitakigabura ibiryo nk’ibi muri Château Le Marara batanze 😭😭🫣😜”.

RemmyByiringiro we yavuze ko “ibyo Château le Marara yakoze ni umwanda, na hoteli y’inyenyeri ebyiri ubwayo ntishobora kuguha serivisi nka ziriya z’umwanda.”

Yunzemo ko yizeye ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rugomba gukora iperereza kuri iriya hoteli.

20250715 125721
Abatashye ubukwe bwo muri Château le Marara bavuga ko amafunguro bahawe yari mabi
20250715 125729
Iyi ni yo Breakfast bavuga ko bahawe
20250715 125737
Zimwe mu mbuto abatashye ubukwe bahawe zariho inshishi

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RDB isigaye ijenjetse cyane mubijyanye supervision z’amahotel sinzi icyabayemo kbs ,abayobora iyo department sinzi ibyo bahuguyemo, mu myaka yashize wabonaga bari serous ariko ubu wapi service z’amahotel zigeze habi, babahindemo ubudehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *