Karongi: Abubaka Hoteli Cleo Amantis baratabaza

Sangiza iyi nkuru

Abakora imirimo yo kubaka Hoteli Cleo Amantis iherereye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, baratabaza basaba kwishyurizwa amafaranga bakoreye mbere y’uko imirimo yo kubaka iriya Hoteli isubikwa.

Hoteli Cleo Amarantis ni iy’umushabitsi Nyagahene Eugène akaba na ari nyir’ikigo cya TĂ©lĂ© 10, ikaba iherereye mu mudugudu wa Gacumba, mu kagari ka Kibuye ho mu murenge wa Bwishyura.

Imirimo yo kuyubaka yabaye isubitswe, bijyanye n’ingamba Leta iheruka gushyiraho mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Abakoraga imirimo yo kubaka iriya Hoteli, bavuga ko barembejwe n’inzara, nyuma yo guhagarika imirimo baberewemo imishara y’amezi abiri.

Uwahaye Bwiza amakuru ukora imirimo yo gusiga amarangi kuri iriya shantiye, yahamije aya makuru agira ati” shantiye yahagaze bataduhembye kandi duturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu. Tubayeho mu buzima bubi kandi twarakoze amezi abiri yose.”

Akomeza ati: “Imiryango yacu nta cyo kurya natwe ni uko, turabasaba ubuvugizi, kuko imiryango yishwe ninzara.”

Uyu muturage yavuze ko aturuka mu mujyi wa Kigali, akaba aberewemo arenga 200,000Rwf. Avuga ko hari abandi bagenzi be basangiye ikibazo barenga 30, bakaba babayeho mu buzima bubi ngo kuko n’aho basabaga amadeni batakiyabaha.

Yavuze ko iyo bishyuje Rwiyemezamirimo wabakoreshaga abasubiza ko atarahabwa amafaranga yabo.

Twifuje kuvugana n’uwitwa ElysĂ©e bariya baturage bavuga ko ari we rwiyemezanirimo wahawe akazi ko kubaka iriya hoteli, gusa terefoni ye dusanga itari ku murongo.

Mu gukomeza gukurikirana iki kibazo, Bwiza yavugishije Gakuru Steven Tuyisenge, umucungamutungo w’iriya Hoteli, avuga ko amakuru ajyanye n’amafaranga ya bariya bakozi afitwe na rwiyemezamirimo.

Cyakora cyo Gakuru yavuze ko amakuru afite ari uko abakozi baherukaga guhembwa, dukurikiranye dusanga mu byumweru bitatu bishize barahembwe ukwezi kumwe muri atatu bari baberewemo.

Ubwo Bwiza yavugishaga umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, ngo imenye niba bafasha bariya bakozi kwishyurwa amafaranga bakoreye mu rwego rwo kwirinda ko hari abakoreshwa n’inzara bakishora mu byaha, yavuze ko icyo yasaba ari ukumwegera bakamubwira neza uko ikibazo giteye, kugira ngo abone aho yahera abafasha.

Bwana Ayagagabo yagize ati” ntabwo bigeze baza kutureba ngo batubwire ikibazo bafite, nk’abari mu murenge wacu baturebye bakatubwira ikibazo bafite byaba byiza kurushaho.”

Mu gihe bariya baturage baba batishyuwe amafaranga bakoreye, birashoboka ko bashobora kwishora mu zindi ngeso mbi nk’ubujura ari yo mpamvu abakoresha babo bakwiye gukora uko bashoboye bakabarinda ingaruka zishobora guterwa n’ibyo byaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *