maxresdefault

Minembwe: FARDC ikomeje ibitero byo kwihorera ku baturage

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakomeje kugaba ibitero bya bombe mu bice bituwe cyane bifatwa nko kwihorera kubera ukuntu baherutse gukubitwa inshuro i Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka aho, atangazwa na sosiyete sivile yaho, agera kuri Kivu Morning Post avuga, kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Kamena, Igisirikare cya Congo cyakomeje ibitero bya bombe byibasiye ahitwa Ilundu, mu misozi miremire ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi. Ni ibitero byagabwe hifashishijwe indege zitagira abapilote.

Ibi bitero bikurikira ibyagabwe kuwa Mbere no kuri uyu wa Kabiri ushize mu bice bituwe cyane bya Bidegu no mu nkengero zaho, hakoreshejwe drones za kamikaze na KT-6.

Ku wa Kabiri, itariki ya 23 Kamena 2026 kandi, hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na 11h00 za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu bitero by’indege byibasiye uturere dutuwe cyane twa Gakenke na Mikenke.

Igisirikare cya Congo n’Abafatanyabikorwa bacyo barimo Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro n’imitwe itandukanye ya wazalendo, baherutse guhurira n’uruva gusenya mu misozi ya Minembwe mu mirwano yabahuje n’abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na M23, aho byemezwa ko hatikiriye Ingabo nyinshi z’Abarundi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *