Umuhanzikazi Rihanna yongeye kugaruka mu ruhando rwa muzika nyuma y’imyaka ine adasohora indirimbo ye bwite ubu akaba yasohoye iyo yise ‘Believe it’ yakoranye n’Umunya Canada PartNextDoor.
Rihanna yaherukaga gukora igikorwa cya muzika mu mwaka wa 2016 ubwo yasohoraga Alubumu yise “Anti”.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo yatangaje ko arimo gukora indirimbo ye nshya avuga ko ashobora kuzayikorana n’itsinda The Neptunes gusa iyi yasohoye uyu munsi ntago ari bo yayikoranye nabo ahubwo yayikoranye n’umuhanzi wo muri Canada.
Rihanna uri mu bahanzikazi bakunzwe bitewe n’uburanga bwe yamenyekanye mu ndirimbo nka Umbrella, Pon de Replay, Diamonds, Man Down, Stay n’izindi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu ni bwo yatangaje ko iyi ndirimbo yageze hanze, ubu ikaba iri kuboneka ku mbuga zigurishirizwaho imiziki nka Spotify, Apple Music na Youtube n’izindi.
Muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, Rihanna mu cyumweru gishize abinyujije muri fondasiyo ye yitwa ‘Clara Lionel Foundation yatanze miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ngo yifashishwe mu kurwanya iki cyorezo muri Amerika no ku isi.


