Nta wemerewe gukumira Umunyamakuru uri mu kazi ke-Minisitiri Shyaka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa ba Leta mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Virus ya Corona, bityo ko nta wemerewe kubakumira mu gihe bari mu kazi kabo.

Minisitiri Shyaka yatangaje ibi, mu kiganiro kivuga ku mabwiriza yo gukumira COVID-19 aheruka kugirana na KT Radio.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko mu Rwanda nta rwego runaka rwemerewe kubangamira imikorere y’itangazamakuru, cyane mu gihe abanyamakuru bari mu kazi kabo.

Minisitiri Shyaka Anastase yagize ati ” Umunyamakuru ugiye gutara inkuru aba ari mu kazi nk’uko n’umuyobozi utandukanye mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano na we aba ari muri ako kazi, kandi bifitanye isano.”

Minisitiri Shyaka yakomeje agira ati ” Twasaba abanyamakuru ngo nimujye muri ako kazi henshi mubone amakuru tuyamenye…ntabwo rero mu gihugu cyacu dufite urwego cyangwa ubuyobozi runaka bufite mu mitekerereze no mu migirire kuba babangamira itangazamakuru.”

Cyakora cyo n’ubwo amategeko yemerera abanyamakuru kugira uburenganzira bwo gukora akazi kabo nta wubabangamiye, Minisitiri Shyaka yavuze ko na bo batagomba kwitwaza uburenganzira bafite ngo babe babukoresha ibindi bihahabanye n’umwuga, cyangwa ngo batangaze amakuru ahahamura abantu.

Ingingo ya 33 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ivuga ko umunyamakuru afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru, mu gihe iya 35 ishimangira ko umunyamakuru agomba guhabwa amakuru yuzuye.

Cyakora cyo hari aho abanyamakuru bahura n’imbogamizi zo kutabona amakuru ku bagomba kuyatanga, cyangwa bagahohoterwa mu bundi buryo burimo no gukubitwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *