Leta ya Uganda yanze kugira icyo itangaza ku makuru avuga ko iheruka kwirukana ku butaka bwayo Abanyarwanda barenga 300 ikabajugunya ku bice byo ku mipaka itandukanye ihuza kiriya gihugu n’u Rwanda. Ku wa Gatanu ku wa 27 Werurwe, ni bwo amakuru avuga ko Abanyarwanda 342 birukanwe ku butaka bwa Uganda yagiye ahagaragara, ashimangirwa na Guveri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney. Abirukanwe bashinjwaga gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda nk’uko bamwe mu birukanwe ku ikubitiro babisobanuye bakigera mu Rwanda. Abenshi mu birukanwe bari bamaze imyaka myinshi baba muri Uganda, barimo nk’abacuruzi bakoreraga mu Karere ka Kisoro ahitwa Gahenerezo agace gahana imbibi n’Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera. Abo bacuruzi birukanwe nyuma y’uko bambuwe ibyabo byose bagaruka mu gihugu nta kintu bafite. Barimo nk’uwitwa Seruhungo, Dusabe, Senzoga na Rwamahungu. ChimpReports yavuze ko yagerageje kuvugisha abayobozi ba Uganda bo mu gace ka Kigezi ngo bagire icyo bavuga ku byo u Rwanda ruvuga, gusa ntihagira n’umwe witaba terefoni. Ibyo kwirukana Abanyarwanda bije nyuma y’iminsi mike hasubitswe ibiganiro byagombaga guhuza ibihugu byombi, mu rwego rwo gutsura umubano wabyo wajemo igitotsi. Icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi ni cyo cyatumye biriya biganiro bisubikwa, bijyanye n’uko ibihugu byombi bihugiye mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo. Mu Rwanda harabarurwa abantu 54 banduye kiriya cyorezo, mu gihe muri Uganda hari 23. Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze imyaka irenga ibiri warajemo igitotsi, u Rwanda rukaba rushinja Leta ya Uganda ibirego bitandukanye, birimo gushimuta abantu barwo no gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Uganda yo irushinja kubangamira ubucuruzi bwayo, ubutasi, gufunga umupaka wa Gatuna no gutegura ubukangurambaga bugamije kubiba urwango kuri Uganda n’abayobozi bayo. Nta ruhande rwemera ibyo rushinjwa. Abakuru b’ibihugu byombi bahuye incuro nyinshi mu rwego rwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, gusa ibiganiro byabo nta gifatika byigeze bigeraho.



2 Responses
Uganda yanze kugira icyo itangaza ku Banyarwanda barenga 300 yirukanye
MURAHO .AMAKURU ,YANYU .NDABAKUNDA ‘MURWANDA MURAHO ‘IBIGANIRO BYANYUNIBYIZA .NASHIMAGA ‘SAWASAWA
Uganda yanze kugira icyo itangaza ku Banyarwanda barenga 300 yirukanye
MURAHO .AMAKURU ,YANYU .NDABAKUNDA ‘MURWANDA MURAHO ‘IBIGANIRO BYANYUNIBYIZA .NASHIMAGA ‘SAWASAWA