Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga, yagize Uwase Alice Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB).
Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente yasohoye mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu ni ryo ryemeza ko Uwase yahawe ziriya nshingano.
Uwase wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB, yasimbuye Kamanzi Francis wari umuyobozi wayo kuva muri Gashyantare 2024.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu w’iki cyumweru yagize Kamanzi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).
Mbere yo guhabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB, Uwase yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi bw’ahari Gaz, Mine na Peteroli muri kiriya kigo.
Uwase kandi yanabaye Umuyobozi ushinzwe Ubucukuzi n’Ubucuruzi bwa zahabu mu kigo cyitwa ‘Ngali Mining’.


