Nyuma y’amasaha 48 Leta ya RDC na AFC/M23 basinye ku nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro ndetse no guhagarika intambara, M23 irashinja Leta kuba yatangiye kwica ibyemeranyirijwe i Doha.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye na Kivu Morning Post yavuze ko kuva ariya masezerano yasinywa Kinshasa imaze kwica ibintu bibiri bikomeye biri mu biyagize.
Yagize ati: “Iminota itanu nyuma yo gusinya inyandiko y’amahame ngenderwaho, Kinshasa yahaye rubanda ibisobanuro bihabanye n’ibikubiye mu nyandiko. Na none uyu munsi Tshisekedi yohereje drones zifite intwaro kugira ngo zigabe ibitero ku baturage b’abasivile mu duce dutuwe cyane.”
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo AFC/M23 na Leta ya RDC basinyanye amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano yo guhagarika intambara impande zombi zimazemo imyaka irenga itatu.
Ubwo impande zombi zari zimaze gusinyana iriya mbanzirizamasezerano, Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya yahise atangaza ko mu byemeranyirijwe i Doha harimo ko M23 igomba kuva mu bice byose igenzura.
AFC/M23 biciye mu munyamabanga uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa wanashyize umukono kuri iriya nyandiko ku ruhande rwa ririya huriro, yahise amunyomoza avuga ko ibyo yatangaje ntaho bigaragara mu nyandiko yasinywe.


