20250721_133627_copy_926x744

Ngaboyisonga Patrick mu basifuzi 5 batsinzwe ‘Test’ ya FIFA

Sangiza iyi nkuru

Ngaboyisonga Patrick uri mu basifuzi basifura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere yatsinzwe ‘Test’ (isuzuma) yari yateguwe n’Impuzamashyirahamwe ya ruhago ku Isi (FIFA).

Ni Test y’imbaraga yabereye muri Stade Amahoro i Remera, iyoborwa na ‘instructeur’ wa FIFA ukomoka muri Malawi.

Iri suzuma ryakozwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/2026 mu Rwanda utangira, mu rwego rwo kureba ubushobozi bw’abasifuzi ku rwego rw’imyitozo ngororamubiri.

Ngaboyisonga Patrick uri mu baryitabiriye, amaze igihe yikomwa n’abafana biganjemo aba Rayon Sports kubera ibyemezo bitavugwaho rumwe yafatiye mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Bugesera FC mu mwaka ushize w’imikino.

Aba-Rayon bamushinja kuba ari we wabavukije igikombe cyatwawe na APR FC.

Usibye uyu musifuzi, abandi bagenzi be basifura hagati mu kibuga batsinzwe ni Is’Haq Nizeyimana na Jean Paul Ngabonziza.

Mu bandi batsinzwe harimo abo ku ruhande basifura bakoresheje igitambaro, barimo Hamdan Ndayambaje ndetse na Justin Karangwa.

Kuri ubu nyuma yo gutsindwa biteganyijwe ko Komisiyo ishinzwe abasifuzi muri FERWAFA igomba kubaha amahirwe ya kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *