Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo ibikorwa bya hoteli Château Le Marara, nyuma yo kuyishinja kutubahiriza amategeko agenga ubukerugendo mu Rwanda.
RDB yemeje ko yafunze by’agateganyo iyi hoteli iherereye mu karere ka Karongi, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025.
Uru rwego rwavuze ko rwahagaritse ibikorwa bya Château Le Marara nyuma yo gukora iperereza rikagaragaza ko iriya Hoteli ikora nta ruhushya.
Ni iperereza ryanagaragayemo inzego zirimo urugaga rw’abikorera (PSF) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
RDB yagize iti: “[…] RDB itegetse ko ibikorwa bya Hoteli Château Le Marara bihagarara. Nyuma y’iperereza ryakozwe byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerugendo mu Rwanda.”
Yavuze kandi ko guhera ku wa 22 Nyakanga Château Le Marara itemerewe kongera gukora, ishimangira ko “gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, ibishobora kuvamo ibihano bikomeye.”
Uru rwego kandi rwavuze ko kugira ngo Château Le Marara yongere gukora bizasuzumwa ari uko imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.

Hoteli Château Le Marara yafunzwe by’agateganyo, nyuma y’uko mu cyumweru gishize yanenzwe ku mbuga nkoranyambaga n’abageni baherukaga kuyikoreramo ubukwe bayishinja kubaha serivisi mbi.
Aba bageni mu byo bashinje iyi hoteli harimo kubishyuza amafaranga y’umurengera, umwanda, kubakira nabi, kubaha amafunguro mabi, kurangaranwa n’abakozi bayo n’ibindi byinshi.
Ni ibirego iyi hoteli yamaganiye kure, ahubwo ishinja abayiregaga kugenda batayishyuye arenga Frw miliyoni 5 yiyongera kuri Frw miliyoni 40 bari barishyuye.


