Umudepite w’acage ka Embakasi, Babu Owino ari mu bihe bibi bica amarenga ku hazaza he muri politki ya Kenya nyuma yo kurasira umusore uvanga imiziki (DJ), Evolve mu kabari k’Umunyarwanda, Billy Ndengeyingoma. Depite Owino ashinjwa kuba yarashatse kwivugana Felix Orinda uzwi ku izina rya DJ Evolve, mu ijoro ry’itariki ya 17 Mutarama ubwo bari bahuriye mu kabyiniro kitwa B Club gaherereye i Nairobi. Aka kabyiniro ni ak’Umunyarwanda Billy Ndengeyingoma, kakaba gaherereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Kilimani, mu nzu yitwa Galana Plaza. Uyu mugabo yitabaje ibitangazamakuru avuga ko yicuza ibyo yakoze kandi yiteguye kwishyura akayabo azacibwa ku kuvuza DJ Evolve. Muri iki gihe Isi ndetse na Kenya bahanganye n’Icyorezo cya Coronavirus, yari yatangaje ko 50% by’umushara we bizajya bikatwa ngo byifashishwe mu guhangana n’iki cyorezo. N’ubwo akora ibyo byose, bamwe mu Banya-Kenya ntibanyuzwe kuko bakomeje kugaragaza ko bamutakarije icyizere nyuma yo kurasa DJ Evolve. Mu matora yabereye ku rubuga rwa twitter, abakoresha uru rubuga basabwa kuvuga uwo bakunda hagati ya Babu Owino n’icupa ry’inzoga ya Tusker. Abaturage bagaragaje ko bakunda iyi nzoga kurusha Babu Owino. N’ubwo wenda byagaragara nk’amashyengo, ibi bigaragaza ko Babu Owino ubusanzwe wari ukunzwe n’abatari bake, agenda atakarizwa icyizere.


