fu9o8mjaqae3-ek-6c383

Kigali: Utubari dusaga 200 twafatiwe ibihano

Sangiza iyi nkuru

Utubari 206 two mu mujyi wa Kigali twaciwe amande utundi turafungwa, nyuma yo gusanga tutubahiriza amabwiriza areba inzego zitanga serivisi zo kwakira abantu ndetse no kwidagadura.

Turiya tubari twafatiwe ibihano amande nyuma y’igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ni igenzura ryakozwe hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Nyakanga, rikorerwa mu tubari turenga 600 two hirya no hino muri Kigali, rikaba ryari rigamije gukumira ubusinzi bukabije by’umwihariko mu rubyiruko, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga.

Mu hakorewe ubugenzuzi bikagaragara ko hatubahiriza amabwiriza harimo utubyiniro 53, amaduka acuruza likeri 64, amaguriro agezweho (supermarkets) atanu, amaduka asanzwe acururizwamo inzoga agera kuri 17, utubari 64, inyubako zagenewe amacumbi (lodges) ebyiri na resitaurant imwe, bagiye bahabwa ibihano birimo guhagarikwa by’agateganyo no gucibwa ihazabu.

Rutikanga yavuze ko utubari twaciwe amande twari twarakunze kwica amabwiriza, nyamara twari twaragiye tuburirwa kenshi.

Ati: “Iki gikorwa cyakurikiye kwica amabwiriza bya hato na hato byakorwaga n’utubari twinshi na za hoteli. Ku bw’ibyo, ibihano byo mu rwego rw’ubuyobozi mu mpera z’icyumweru gishize byaratanzwe, kandi igenzura rizakomeza.”

Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko bibujijwe guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 cyangwa abantu bigaragara ko bamaze gusinda, ikindi bikaba ari ngombwa kwirinda urusaku rushobora kubangamira abantu.

Ibi biri no mu mabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Uru rwego mu itangazo rwasohoye ku wa 28 Kamena, rwasabye abafite utubari, za resitora, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga guhagarika gutanga inzoga saa saba z’ijoro hagati yo ku wa Mbere no ku wa Gatanu; hanyuma ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bagahagarika saa munani.

Basabwe kandi kugenzura ko abakiliya batashye, kugenzura imyaka y’ababagana no gukinga amarembo yose nyuma y’ariya masaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *