Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yamaze kubona umutoza mushya, Romain Folz mu gihe yitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports FC ku wa 15 Kamena 2025 kuri Stade Amahoro.
Uwo mukino ni igice cy’ibirori byo gutangiza umwaka mushya w’imikino wa Rayon Sports, aho izaba yakiriye Yanga SC mu mukino wa gicuti.
Romain Folz, umufaransa w’imyaka 35, yagizwe Umutoza Mukuru wa Yanga SC nyuma y’uko itandukanye na Miloud Hamdi.
Uyu mutoza azaza asanga abakinnyi bashya barimo Abdulnassir Mohamed Makarani, Offen Chikola na Moussa Balla Conte, ndetse n’abandi bongerewe amasezerano.
Folz azwi nk’umutoza umaze gukora amateka muri Afurika, aho yanyuze mu makipe nka Pyramids yo mu Misiri, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, Horoya yo muri Guinea, Ashanti Gold yo muri Ghana n’izindi.
Ubuyobozi bwa Yanga SC bwamuhaye intego yo kugeza ikipe mu matsinda ya CAF Champions League no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu.


