20250724_152707_copy_1000x666

U Rwanda na RDC bahuriye mu nama yo mu rwego rwo hejuru

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), kuri uyu wa Kane bahuriye mu nama yo mu rwego rwo hejuru yigaga ku gucyura impunzi.

Ni inama yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie.

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Addis-Abeba, Maj. Gen (Rtd) Charles Karamba, mu gihe ku ruhande rwa RDC yitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri iki gihugu, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango.

Ku ruhande rwa UNHCR inama yitabiriwe na Komiseri wayo wungirije ushinzwe ibikorwa, Raouf Mazou.

Inama y’inyabutatu yo kuri uyu wa Kane iri mu murongo w’imbaraga zikomeje zigamije gukemura ikibazo cy’impunzi.

Yabaye nyuma y’ukwezi kumwe Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC zisinyanye amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’iminsi mike Leta ya Congo n’umutwe wa M23 bashyize umukono ku nyandiko y’amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara y’impande zombi.

Itangazo rihuriweho ziriya mpande uko ari eshatu zasohoye, ryerekana ko mu byemeranyirijwe muri iriya nama harimo gufasha gutaha impunzi z’Abanyarwanda 600 ziri mu Mujyi wa Goma.

Ibindi birimo kongerera imbaraga uburyo bwo gusangizanya amakuru, kugenzura imyirondoro y’abo baturage ndetse no gufasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abatahuka bagenerwa inzu zo kubamo, uburezi, serivisi z’ubuzima n’ibindi.

U Rwanda, RDC na HCR kandi bumvikanye ko gucyura impunzi bigomba gushingira ku turere, aho abatahuka bakomoka, kandi bagakora ku buryo abatahutse banjizwa mu bikorwa by’iterambere by’iwabo, aho batashye.

Ibihugu byombi by’umwihariko byashyizeho Komisiyo bahuriyeho ishinzwe kuzakomeza gukurikirana iki gikorwa cy’itahuka ry’impunzi ku bushake, izaba ifite inshingano mu mwaka wa 2025-2026.

Iyi Komisiyo izajya ihura kenshi kugira irebe aho akazi kageze, mu gihe inama y’abaminisitiri ku itahuka ry’impunzi izajya iba buri meza atandatu.

Mu Rwanda byibura harabarurwa impunzi z’abanye-Congo zirenga 100,000 zirimo izihamaze imyaka irenga 20.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *