Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru.
Guverinoma yashyizweho igizwe n’Abaminisitiri 21, barimo babiri bashya.
Aba barimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri izi nshingano Dr Mugenzi Patrice wari uzirimo kuva mu Kwakira 2024.
Barimo kandi Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije asimbuye Dr. Uwamariya Valentine wari wahawe izi nshingano muri kuva muri Kanama 2024.
Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin kandi irimo Abanyamabanga ba Leta 10.
Abanyamabanga ba Leta bashya bashyizweho ni Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi na Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wari umaze igihe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.
Dr. Ndabamenye yasimbuye Eric Rwigamba, na ho Uwihanganye asimbura Olivier Kabera.
Ni mu gihe umushya mu bayobozi bakuru bashyizweho ari Nick Barigye wagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) asimbuye Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe wari muri izi nshingano kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru bashyizwe muri Guverinoma nshya



