IMG-20250722-WA0003

Abadepite bemeje burundu amasezerano y’u Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri itariki 29 Nyakanga 2025, yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Itegeko rizoherezwa muri Sena kugira ngo irisuzume.

Ni amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda nyuma y’igihe ibihugu byombi bishinjanya ubushotoranyi no gufasha inyeshyamba zibirwanya.

Aya masezerano yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, yari yamaze kwemezwa n’inama y’abaminisitiri ya Guverinoma y’u Rwanda, ku itariki 16 Nyakanga. Igisigaye ubu ni ugushyikirizwa Sena y’u Rwanda kugirango na yo iyemeze.

Mu kwemeza aya masezerano, u Rwanda rwashimye ko ari “intambwe ikomeye yatewe” mu bijyanye n’umutekano, yizera kandi ko azagira uruhare mu kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari no gushimangira ubufatanye mu bukungu bw’akarere.

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira kandi ko yiyemeje gushyira mu bikorwa ingingo z’amasezerano, mu gihe ishimangira akamaro k’ibiganiro bisa bibera i Doha, Hagati ya RDC na AFC/M23 biyobowe na Qatar kandi ku nkunga ya Afurika Yunze Ubumwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *