Leta ya Tanzania yashyizeho amabwiriza abuza abanyamahanga bose gukorera ubucuruzi buciriritse ku butaka bwa kiriya gihugu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’iki gihugu, Selemani Saidi Jafo, ni we washyizeho ariya mabwiriza. Muri aya mabwiriza yo ku wa 25 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ya Tanzania yakumiriye abantu bose batari abenegihugu kugira uruhare byibura mu nzego 15 z’ubukungu.
Ni inzego zirimo ubucuruzi nk’ubwa Serivisi za Mobile Money, gushinga inzu bogosheramo n’izitunganyirizwamo imisatsi, ndetse no kudandaza ibicuruzwa.
Ibikorwa birimo gusana za telefoni, gukora ‘delivery’ y’ibicuruzwa, kuyobora ba mukerarugendo, gukora ubucuruzi bw’amazu ndetse no gushinga za Radiyo na Televiziyo na byo biri mu byo abanyamahanga barimo n’Abanyarwanda babujijwe kongera gukorera muri Tanzania.
Leta y’iki gihugu ivuga ko ariya mabwiriza agamije gufasha abanya-Tanzania kubona amahirwe yo gushoramo imari, ndetse no gufasha abacuruzi bo muri kiriya gihugu gutera imbere.
Ni amabwiriza icyakora anyuranyije n’amasezerano agenga isoko rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemera ukwishyira ukizana k’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, umurimo na za serivisi zose zituruka mu bihugu bigize uriya muryango.
Ni ibihugu birimo Tanzania, u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.
Kuri ubu nyuma y’ariya mabwiriza bisobanuye ko Abanyarwanda n’abandi banyamahanga bakoreraga ubucuruzi buciriritse muri Tanzania bagomba gufunga imiryango.
Kugeza ubu ntacyo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uravuga ku cyemezo cya Tanzania.
Ni icyemezo icyakora byitezwe ko gishobora guteza umwuka mubi mu bihugu bigize uyu muryango.



2 Responses
ubwenge buke bwayanyafrika nibwo buzatuma ihora mumskimbirane iteka ryose ubuse ntabaturage ba Tanzania bakorera mubindi bihugu uku nukwikunda kurimo ubujiji.
Ariko mubyukuri abayobozi bakabaye bareba kure, ndatekereza ko nabanya Tanzaniya bakorera ahandi bagomba gusubira iwabo