Myugariro wa Manchester City, Joško Gvardiol yongeye gutangaza abakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yagaragaraga mu myitozo yihariye ya gisirikare yiswe Commando 9.
Uyu musore w’imyaka 23 ukomoka muri Croatia, ari mu biruhuko mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wa 2025/26.
Yagaragaye yambaye imyambaro y’igisirikare, arimo gukoresha imbunda no gukora imyitozo ikomeye n’abandi bari kumwe mu itsinda ry’abakora iri geragezwa.
Commando 9 ni gahunda yihariye igenewe abasivile bashaka kwiyumvisha ubuzima bwa gisirikare.
Ibamo imyitozo y’imbaraga, ubwirinzi, gukoresha intwaro no gukorana nk’itsinda, byose bigakorwa hatangwa amabwiriza n’abahoze ari abasirikare b’inzobere.
Nubwo iyi gahunda isaba imbaraga nyinshi, Gvardiol yayitwayemo neza, agaragaza ko atari gusa umukinnyi w’umupira w’amaguru, ahubwo afite n’imyitozo ihambaye mu mubiri.



