Kuri uyu wa 05 Kanama 2016, Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuganura wizihirijwe ku rwego rw’igihugu kuri Stade ya Nyanza, ho mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyanza. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’inshuti z’u Rwanda.



Mu ijambo rye aha ikaze abashyitsi bari muri iyi ntara, guverineri Alphonse Munyentwari yavuze ko Umuganura ari umunsi ushimangira ubumwe, ubufatanye n’ubusabane bw’Abanyarwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kandi yakomeje avuga ko uyu munsi w’Umuganura ari umunsi wo kwishimira ibyo Abanyarwanda bagezeho babikesha politiki nziza bahisemo.

Mu bayobozi bitabiriye uyu munsi w’Umuganura mu karere ka Nyanza harimo: Minisitiri w’umuco, Uwacu Julienne, Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, n’Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’inshuti z’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo ambasaderi w’u Bwongereza, William Gelling.
Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne, mu ijambo rye akaba yavuze ko hubakiwe ku muco nta kabuza iterambere ryagerwaho, asaba ko byashyirwa mu mihigo.
Yasoje ijambo rye ashimira buri wese witanze ngo iki gikorwa cy’Umuganura kigende neza.
Kuri uyu munsi w’Umuganura kandi abaturage bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere mu gihugu bahawe igihembo cy’ishimwe.
Mu mateka Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango nyarwanda.
Bivugwa ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).
Ibirori by’Umuganura byizihizwaga ku mwero w’amasaka, Abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo babahaye. Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.
Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu.
Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






