Bageze iwabo i Nyaruguru/Gisagara nyuma y’iminsi itatu bavuye i Rubavu n’amaguru

Sangiza iyi nkuru

Abagabo n’abasore barindwi baherutse gukora urugendo n’amaguru baturutse mu Karere ka Rubavu bakagera mu turere twa Nyaruguru na Gisagara bitewe n’ingamba leta yafashe mu gukumira COVID_19 (Coronavirus) bavuga ko bagezeyo amahoro n’ubwo batorohewe n’uburebure bwarwo.

Aba ni Nsekanabanga Eric w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara; Minani Emmanuel w’imyaka 27, Nsabimana Jean Pierre w’imyaka 30, Ndayisaba Alexandre w’imyaka 23 na Gilbert batuye mu mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru; Sibobugingo Emmanuel w’imyaka 17 na Ndayisenga Eric w’imyaka 25 batuye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru.

Muri bo harimo abafundi batatu n’abayede bane bakoraga mu mushinga wa Kivu Belt ucukura ‘Gaz Méthane’ mu kiyaga cya Kivu, bakoreraga ku masezerano y’igihe gito yasheshwe kubera COVID_19.

Urugendo Rubavu-Huye-Nyaruguru/Gisagara

Nsekanabanga Eric wari ubahagarariye muri uru rugendo ku murongo wa telefone, yatangarije bwiza.com ko bose bageze mu ngo iwabo amahoro. Avuga ko nyuma y’aho itangazo rya leta y’u Rwanda ryasohotse risaba ko ibikorwa bimwe bihagarara, bamenyeshejwe ko akazi bakoraga kahagaze.

Ku wa mbere tariki ya 24 Werurwe bavuye aho bari bacumbitse mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, bajya muri gare y’Umugi wa Rubavu bazi ko babona imodoka ibatwara ariko ntibyabakundiye kuko ntizari zicyemerewe gukora. Icyo gihe banzuye ko bagomba kugenda n’amaguru, iryo riba itangiriro ryarwo. Urugendo barukoze iminsi itatu, bagenda bacumbika ndetse bagura n’ibyo kurya mu mafaranga make bari bafite.

Nsabimana Jean Pierre yavuze ko kuva aho bari bacumbitse kugera muri iyi gare, byibuze byabatwaye amasaha agera kuri atatu bagenda n’amaguru. Ibikoresho byabo ngo barabisize, bitwaza bike birimo imyenda yo kwambara. Umunyamakuru wa bwiza.com yamubajije niba basesa amaserano hari amafaranga bari bafite, yavuze ko umukoresha yari yahise abahemba ayo bari bamaze gukorera mu gice cy’ukwezi (Quinzene), bamwe ngo bahawe agera ku mafaranga y’u Rwanda 20,000.

Minani Emmanuel yavuze ko urugendo rutaboroheye na gato bitewe n’uburebure bwarwo. Mu majoro atatu baraye, avuga ko bakodesheje inshuro imwe, ati: “Twaraye hamwe, twishyura ibihumbi bitanu. “Irindi joro rimwe, bacumbitse ku biro by’akagari bya Kibariro mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.

Umunyamakuru yamubajije niba bitarabagoye kugendera hamwe bari mu kigero cy’imyaka itandukanye, yagize ati: “Uwananirwaga yarabivugaga ariko kubera ko twari duhuje umutima, urugendo twarusoje amahoro.”

Ubwo baheruka gucumbika mu Karere ka Huye

Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwabo, tariki ya 25 Werurwe mu masaa kumi y’umugoroba bageze ku biro by’akagari ka Kibariro, basaba ubuyobozi kubacumbikira kubera ko batari gushobora gukomeza urugendo bitewe n’umunaniro. Icyo gihe bari bamaze gukora urugendo rukabakaba ibilometero 213 (ruri hagati y’umugi wa Rubavu n’uwa Huye).

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (SEDO) muri aka kagari, Hagumineza Protogène yavuganye na bwiza.com mu gitondo tariki ya 26, avuga ko yaganiriye nabo bavuga urugendo banyuzemo n’uburyo bemererwaga gukomeza mu gihe abandi basabwaga kuguma mu ngo.

Mu masaa kumi n’imwe y’igitondo cya tariki ya 26, aba bagabo n’abasore bazindutse basubukura urugendo. Nsekanabanga yakoze urugendo rw’amasaha atatu avuye i Huye, agera iwe mu murenge wa Kigeme mu Karere ka Gisagara. Yavuze ko bagenzi be nabo batakoze urugendo rutandukanye cyane kuko imirenge yabo ihana imbibi.

Ibi byabaye nyuma y’aho tariki ya 21 Werurwe 2020 Minisitiri w’Intebe atanze amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID_19 , Kuri ubu mu Rwanda umubare w’abanduye ukomeje kuzamuka aho ugeze ku bantu 84, ingamba zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’ingendo zitari ngombwa byongererewe igihe aho hashyizweho ibindi byumweru bibiri by’agateganyo kugeza kuwa 19 Mata 2020.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Bageze iwabo i Nyaruguru/Gisagara nyuma y’iminsi itatu bavuye i Rubavu n’amaguru
    Dukurikije amategeko y’igihugu,aba bagabo bakwiye gufungwa.Ariko Yesu yasize asabye abakristu nyakuri “kubabarirana”.Cyanecyane ko iyo batabigenza gutya,INZARA yari kubicira ku Gisenyi.
    Abantu batuye I Kigali batinye gutaha iwabo mu cyaro,ubu bafite inzara kandi babarirwa mu bihumbi byinshi.Abantu bafite ibyo kurya ni abari barizigamiye udufaranga gusa.
    Gusa iki cyorezo kidukangure,kidufashe gushaka Imana cyane,twe gukomeza kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Ibi birahanura iminsi ibanziriza Imperuka nkuko Yesu yasize avuze.Yavuze ko hazabaho Ibiza n’Ibyorezo bikomeye cyane kurusha indi myaka.Hanyuma avuga ko abantu bose batuye isi bazagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Wasoma Luka igice cya 21,imirongo ya 11 na 26.

    1. Bageze iwabo i Nyaruguru/Gisagara nyuma y’iminsi itatu bavuye i Rubavu n’amaguru
      ubu urabona icyo bakwiye aruburoko koko

    2. Bageze iwabo i Nyaruguru/Gisagara nyuma y’iminsi itatu bavuye i Rubavu n’amaguru
      ubu urabona icyo bakwiye aruburoko koko

  2. Bageze iwabo i Nyaruguru/Gisagara nyuma y’iminsi itatu bavuye i Rubavu n’amaguru
    Dukurikije amategeko y’igihugu,aba bagabo bakwiye gufungwa.Ariko Yesu yasize asabye abakristu nyakuri “kubabarirana”.Cyanecyane ko iyo batabigenza gutya,INZARA yari kubicira ku Gisenyi.
    Abantu batuye I Kigali batinye gutaha iwabo mu cyaro,ubu bafite inzara kandi babarirwa mu bihumbi byinshi.Abantu bafite ibyo kurya ni abari barizigamiye udufaranga gusa.
    Gusa iki cyorezo kidukangure,kidufashe gushaka Imana cyane,twe gukomeza kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Ibi birahanura iminsi ibanziriza Imperuka nkuko Yesu yasize avuze.Yavuze ko hazabaho Ibiza n’Ibyorezo bikomeye cyane kurusha indi myaka.Hanyuma avuga ko abantu bose batuye isi bazagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Wasoma Luka igice cya 21,imirongo ya 11 na 26.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *