Former President of the Democratic Republic of Congo Joseph Kabila walks back into his house after posing for a group photo with religious leaders at one of his residences in Goma on May 29, 2025. Ex-president Joseph Kabila was back in the Democratic Republic of Congo on May 29, 2025 via Goma, an eastern city seized by the Rwanda-backed M23 militia whose lightning offensive the government accuses him of orchestrating.
Kabila's appearance comes despite the former president facing the possibility of a treason trial over his alleged support for the M23, which has seized swathes of the resource-rich Congolese east with Rwanda's help.
Felix Tshisekedi, his successor as the DRC's president, accuses Kabila of being the brains behind the armed group. (Photo by Jospin Mwisha / AFP)

RDC: Hagiye kugibwa impaka ku mwirondoro wa Kabila n’ubwenegihugu bwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kubona ibyishimo byagaragaye ku ruhande rwa Joseph Kabila nyuma y’uko Urukiko rwa gisirikare rwemeje ko ari Umunyekongo ubu biravugwa ko ibyatangajwe n’urukiko ku bwenegihugu bwe  bishobora kongera kugibwaho impaka mbere yo kwinjira mu mizi muri dosiye aregwamo ibyaha icyenda.

Abunganira abaregera indishyi ngo bafite uburenganzira bwo kurangiza iki kibazo cy’umwirondoro n’ubwenegihugu, kuko byateje amarangamutima akomeye no kutumvikana nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Iyi nkuru ivuga ko nubwo Urukiko Rukuru rwa gisirikare rudafite ububasha bwo kwemeza ubwenegihugu bw’umuntu, hari serivisi zashyizweho ku bijyanye n’ukuri no kwemeza ubwenegihugu bwa Congo.

Ku bijyanye n’umwirondoro watanzwe muri dosiye, ngo ushidikanwaho n’abantu benshi, abanyamategeko bashyirwaho mu buryo bukurikije amategeko na Leta bazasaba ibisobanuro.

Isubikwa ry’urubanza ryasabwe ryahawe uruhushya rwo kwemerera abanyamategeko gusuzuma ibimenyetso byose byatanzwe mu itangira ry’urubanza ku wa Gatanu ushize.

Urukiko rukuru rwa gisirikare  rukurikiranyeho Joseph Kabila gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba, kubangamira amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, ubwicanyi nkana hakoreshejwe amasasu, guha ishingiro iterabwoba, gufata ku ngufu, iyicarubozo, kwirukana abantu no kwigarurira ku ngufu Umujyi wa Goma.

Twabibutsa ko urubanza rwa Joseph Kabila ruba adahari kuko atakiri mu gice kigenzurwa na Leta ya Kinshasa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *