Abantu batatu bapfuye abandi 14 barakomereka barimo umusirikare wa FARDC, mu irasa ryo ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 30 Nyakanga, mu kabari ko mu gace ka Yambi Yaya mu Mujyi wa Bunia.
Umuyobozi mukuru wa Polisi mu mujyi, Abel Mwang, yagize ati: “Iperereza ryakozwe aho hantu ryerekana ko ipikipiki yari itwaye abasivili batatu bitwaje imbunda yagaragaye mu buryo butunguranye, binjira mu kabari, maze barasa abantu babegereye.
Mu bakomeretse harimo umusirikare wo mu biro by’ubushinjacyaha, wajyanywe mu bitaro bya Salama kugira ngo avurwe. Imirambo y’abapfuye yajyanywe muri morgue.”
Kugeza ubu abagabye igitero ntibarafatwa nk’uko iyi nkuru dukesha Actuality.cd ivuga.
Ibi bibaye mu gihe Umujyi wa Bunia urimo kunyura mu gihe cy’umutekano muke utangwa cyane cyane n’ibikorwa by’abantu bitwaje imbunda bica abasivili mu midugudu no mu turere twegereye umujyi.


