muyoboke.jpg

Ingaruka za Coronavirus : Ubukene kubari batunzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro

Sangiza iyi nkuru

Kimwe n’abandi bafungiwe ibikorwa byabatungaga bya buri munsi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya covid-19, abakora ibikorwa by’imyidagaduro nk’abahanzi, ababyinnyi, abatunganya umuziki, abacuruza utubari ndetse n’utubyiniro na bo bakomeje guhura n’ingaruka z’izi ngamba kuko aho bakuraga imibereho hasa n’ahahagaze.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 1 Mata 2020 hakoreshejwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikaba yari igamije kwiga ku cyorezo cya Covid-19, hemejwe ko iminsi yo gukomeza ifungwa ry’ingendo n’ibikorwa bimwe na bimwe byari byarahagaritswe yongerewe kugeza kuwa 19 Mata 2020.

Ni itangazo rije rikomeza iryo kuwa 21 Werurwe 2020 ryahagarikaga ingendo n’ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’utubari, ibitaramo, resitora, inama n’ibindi.

Abari batunzwe no gukora ibikorwa by’imyidagaduro babayeho bate?

Hari ingeri z’abantu mu Rwanda bari babayeho ahanini kubera ibikorwa bifitanye isano n’imyidagaduro nk’abahanzi, abatunganya umuziki,abavanga umuziki mu tubari,abacuruza utubari,ababyinnyi,abaririmba karaoke,abamansuzi,indaya,abareberera abahanzi n’abandi. Abareberera bakanafasha abahanzi

Inararibonye muri muzika nyarwanda Muyoboke Alex wafashije abahanzi n’amatsinda nka Dream Boyz,Charly na Nina, Tom Close, Davis D n’abandi, aganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com yavuze ko iki cyorezo cya Coronavirus cyakomye muzika nyarwanda mu nkokora kitibagiwe n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. Yagize ati “Ubundi umuhanzi atungwa n’abafana be. Ubu ni ugufata indirimbo twakoze tukaba ari zo tureba kuri televiziyo. Hari ibitaramo bitandukanye twari twateguye byaburijwemo kandi byaduteye igihombo, ni ugutegereza tukazasubukura igihe bizaba bishoboka.”

muyoboke.jpg
Muyoboke Alexis umwe mubafite ijambo rinini mu myidagaduro y’u Rwanda

Ibi biragaragaza neza ko hari ingaruka iri subikwa rizateza umuziki nyarwanda muri rusange ku batunganya umuziki no kubareberera abahanzi , umuhanzi ashobora no gucika intege zo gukora umuziki kubera ko atazabona aho yerekanira ibyo bihangano bye , hari n’abamwe byahagaze bafite imishinga y’indirimbo muri za studio.

Uhujimfura Jean Claude ,uyobora inzu itunganya umuziki “Kikac Music” mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv ku ngaruka Coronavirus izasigira muzika nyarwanda, yavuze ko mu bahanzi akorana na bo Danny Vumbi, Mico The Best na Isra Holly Rapper ku ikubitiro bahise basogongera kungaruka z’isubikwa ry’ibitaramo. Yagize ati “Mico The Best, nka ambassador wa tuberculosis yari afite ibitaramo bizenguruka igihugu byagombaga gutangira kuwa 10 bigasoza kuwa 28 Werurwe, akaza kubisoresha “collabo” n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria. Ibi byose byahise bihagarara kandi imyiteguro yari yarangiye.”

Uhujimfura yanavuze kuri Danny Vumbi na we yarafite ibitaramo na “collabo” n’umuhanzi wo hanze ariko birangira na byo bidakunze kubera Coronavirus.

Abari batunzwe no kuririmba “Karaoke”

Umuririmbyikazi akaba n’umunyamakurukazi, Uwimana Janne, usanzwe aririmba “Karaoke” yabwiye Bwiza.com ko muzika nyarwanda na Karaoke byahungabanye bikomeye kubera icyorezo cya Covid-19. Yagize ati”Benshi muri twe twakoraga umuziki nk’akazi ariko ubu turi mu ngo iwacu, turi gukoresha amafaranga nta yandi twinjiza. Ubu kuba iminsi yo kuguma mu rugo yiyongereye ni ikigeragezo gikomeye kuko ibyo umuntu yateganyije bizashira atarabona andi mafaranga.”

Uwimana akomeza avuga ko nubwo atari mu kazi kamwinjiriza yanze kwicara ntacyo akora, ubu ari kwiga guitar akabifatanya no kwigisha umwana we piano ndetse akaba anafite umushinga wo gukorana indirimbo n’umwana we vuba aha.

Uwimana kandi yavuze ko ari gutunganya urubuga ruzaba rwitwa www.gutehowcomment.com akazajya arukoresha aha amakuru abamukurikira kandi rukazaba rufite imbuga nkoranyambaga na channel ya YouTube.Uwimana Janne niwe wabonetse ariko ibibazo abisangiye n’abandi nkawe cyangwa bo bafite ibiruseho.

Indaya na ba Slay Queens

Indaya zaryaga aruko zabonanye n’abagabo zirabaho zite muri ibi bihe bitagira ubuzima bwo kwishimisha? Ese ba Slay Queens batungwaga no gukoresha imbugankoranyambaga zabo neza aho bashyiragaho amafoto n’amashusho akurura imbaga bo barayafatira he batemerewe gusohoka? Ibi bibazo umuntu utari muri aba abyumva nk’ibyoroshye ariko birakomeye kuko uru rwego rw’aba bantu rubaho kuko rwagiye mu ruhame kandi ubu ni ikizira.

shadd.jpg
Shady Boo ngo yaba akumbuwe

Abakora uburaya mu mujyi wa Rusizi basanzwe babyemera baravuga ko muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19 babayeho mu buzima bubi cyane burimo inzara , ubwoba bwa buri gihe bwo kwirukanwa mu nzu bacumbikamo babuze icyo bishyura, abafite abana bakavuga ko batakibona icyo babagaburira.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo basanzwe biyita ‘abatabazi’ kubera ko ngo batabara abagabo baba bananiranywe n’abagore babo cyane cyane ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina bakaza bazigana zikabatabara, bamwe mu bagabo bakorera mu mujyi wa Rusizi bafite ingo ahandi igihe batari mu ngo zabo bakabagana n’ababakenera bavuye hirya no hino bagiye muri uyu mujyi, aba bose baravuga ko batakibabona kandi ari bo bari babatunze n’abana babo.

ati: “Akazi kacu ni ugutanga serivisi, abo twazihaga bose basanze abagore babo, nijoro twajyaga gutega abaza mu mahoteli no mu tubari none byose birafunze, n’abagabo b’ino badusambanyaga usohotse umugore amukurikiza ijisho ku buryo twamanjiriwe rwose kandi ntidushobora kugira ahandi twerekeza. Twabaye indaya kubera ubupfubyi cyangwa imiryango mibi tutasubiramo, ntituzi niba ubuyobozi butwemera nk’abandi banyarwanda,nk’ubu turabaho dute koko?’’

Ubu biragoye ko Umugabo yakwemera kuryamana n’umukobwa atazi aho akomotse kandi biranagoye kuba bahura kuko bahuzwaga n’ibitaramo, utubyiniro, akabari, amahoteli n’ahandi hahurira abantu mu buryo bwo kurya ubuzima ariko ubu byose byarahagaritswe.

Slay Queens nka Shady Boo, Super Sexy n’abandi ntabyo gukora amafoto bakibona n’ugize icyo ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram aba agira abantu inama mu kwirinda icyorezo cyangwa se akaba ari kugaragaza irungu yatewe no kuba adasohoka.

arton150641.jpg
Abakora uburaya muri Rusizi ngo babayeho nabi

Umunyamakuru wa Bwiza.com yavuganye na Nsengiyumva Francois ucuruza akabari akanakora ku cyocyezo mu kabari kazwi nka “Humeka Bar” gaherereye mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge amubwira ko bikomeje uku nta kizere cy’ubuzima abona. Yagize ati”Twe boss wacu yari yagerageje aduha udufaranga Duke two kuba turya twakongera gukora akazayadukata, gusa bikomeje gutya yadushirana kandi ntiyabona andi yo kuduha. Hari benshi nzi banirukanwe kuko nta masezerano y’imikorere tuba dufite, ubu babayeho nabi cyane.”

Abafana nk’urwego rudashora ho byifashe gute?

Umuziki ni ryo pfundo umuhanzi aba ahuriyeho n’abafana be kuko ibyishimo byabo babisoroma mu bihangano by’abahanzi. Iyo umuhanzi azimye abafana baramwibagirwa bakamuvaho bakajya ku bandi bari gukorana imbaraga muri icyo gihe. Ese abafana baraza kureka nde bafane nde ko atari urw’umwe? Abasoromaga ibyishimo mu muziki se bo babayeho bate muri iyi minsi yuje irungu? Biragaragara ko atari urw’abahanzi gusa ahubwo n’abafana ibi bihe byo kubura imyidagaduro biri kubatonda.

Ni ibihe bibazo byaterwa no kwigunga?

Ikigo gishinzwe kugenzura indwara (Centre for Disease Control and Prevention, CDC) gitangaza ko abantu bari hejuru y’Imyaka 12 byibuze abarenga 7% bagira ikibazo cyo kwigunga. Ibi byashimangiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) risobanura ko kwigunga ari indwara rusange ku isi kandi ikaba iteza ubumuga bunyuranye uyirwaye. Bivugwa ko ku isi yose abasaga miliyoni 350 barwaye iyi ndwara.

Ikinyamakuru le Figaro cyatangaje ko ubushakashatsi bugaragaza ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu basaga miliyoni 42 bari mu kigero cy’imyaka 45 bafite ikibazo cyo kwigunga bikabije, ibintu bavuga ko bingana no kuba wanywa isigara 15 z’itabi ku munsi.

Ibi byashimangiwe n’abandi bo muri kaminuza ya Brighan Young, mu mwaka wa 2015 aho basanze kwigunga bifite ingaruka zikomeye cyane, binaza gushimangirwa kandi n’umwarimu Julianna Holtlunstad, aho avuga ko kugirana ubusabane n’abandi ari intwaro nziza umuntu yakabaye akoresha mu buzima bwe kugira ngo arusheho kubaho neza.

Julianna yavuze ko kwigunga bikabije bigira ingaruka zisa neza nk’iz’umubyibuho ukabije, iz’umunywi w’ibiyobyabwenge, ndetse ngo bingana no kunywa isigara 15 ku munsi. Kwigunga bikabije kandi ngo byongera ibyago byo gupfa vuba kuko umuntu umeze utyo ahorana ibibazo bidashira birimo kurwara za infection zitandukanye, indwara zidasobanutse, umunaniro ukabije, kanseri zitandukanye ndetse na zimwe mu ndwara zibasira ubwonko. Dore ng’ibi ibiba bitegereje umuntu uri mu bwigunge ukumbura icyo akunda ntakibone.

Nyuma y’uko umubare wabarwaye Coronavirus mu Rwanda ukomeje kuzamuka aho ugeze ku bantu 84, ingamba zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’ingendo zitari ngombwa byongererewe igihe aho hashyizweho ibindi byumweru bibiri by’agateganyo kugeza kuwa 19 Mata 2020. byaye bihagaritswe , uyu mwanzuro wakomye mu nkokora abafite aho bahurira

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje igikorwa cyo gufasha abashyizwe mu kaga n’ihagarikwa ry’imirimo imwe n’imwe bakaba bagorwa no kubona amafunguro, ku bufatanye n’inzego z’ibanze habarurwa imiryango ibabaye kurusha indi bakayigenera ibyo kurya bibafasha muri iki gihe kitoroshye nubwo bitaragera kuri bose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *