Coronavirus si urwitwazo rwo gupfobya Jenoside-CNLG

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko CNLG ishyigikiye ko kwirinda icyorezo cya coronavirus bikwiye gukorwa neza ariko nanone bidakwiye kuba impamvu iyo ariyo yose yo gufungura abahamijwe ubwicanyi bwa jenoside.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’abanyamategeko bunganira abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga, ryasabye Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha kurekura imfungwa zifite intege nke mbere yo kurangiza igihano mu rwego rwo kubarinda kwandura coronavirus.

Mu itangazo ry’iri shyirahamwe ry’abanyamategeko bagaragazaga ko imfungwa zose zirimo kurangiriza ibihano mu Burayi na BĂ©nin zikuze kandi bafite intege nke bityo bakavuga ko baramutse banduye COVID-19 bari muri gereza, ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga gakomeye.

Gasana Athanase, ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu kigo “Insurance and Commercial Law Firm” yaganiriye na Bwiza.com avuga ko ibyo ishyirahamwe ry’abanyamategeko rivuga byaba ari amarangamutima no gushaka kubogamira ku bo baburanira.Y agize ati “Abo ni akazi baba barimo ariko nanone hari amahame y’umwuga wabo baba bari gutatira kuko icyaha cya Jenoside kirihariye.”

Yakomeje avuga ko CNLG kwamagana icyo cyifuzo na bo ari uburenganzira bwabo kandi ko inzira yonyine yo gufasha abo banyantege nke bashaje atari ukubarekura ngo bidegembye kuko hashakishwa n’ubundi buryo.

CNLG ibibona ite?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG),Dr Bizimana Jean Damascene, yabwiye Bwiza.com ko iki cyifuzo cy’Ishyirahamwe ry’Abanyamategeko bunganira abaregwa mu nkiko mpuzamahanga, cyo kurekura by’agateganyo abahamijwe ibyaha bakuze cyangwa bafite intege nke mu kubarinda icyorezo cya Coronavirus, avuga ko CNLG itemeranya na cyo.

Umunyamakuru wa Bwiza.com yamubajije uburyo abafunze bafite intege nke bafashwa bariho nanone hatirengagijwe ibyaha bahamijwe n’urukiko maze amusubiza ko izo ari inshingano z’urwego rubafunze ari rwo rwamenya uko rwakemura icyo kibazo.Yagize ati”CNLG icyo ivuga nuko kwirinda icyorezo cya coronavirus bikwiye gukorwa neza ariko ntibikwiye kuba impamvu iyo ariyo yose yo gufungura abahamijwe ubwicanyi bwa jenoside.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Bwiza.com ko iki cyifuzo kinyuranye n’ubutabera netse kitita ku buremere bw’icyaha cya Jenoside. Yagize ati “Iki ni kimwe mu bikorwa abapfobya Jenoside bahora bashyira imbere iyo kwibuka byegereje kandi bigaragara nko gushinyagurira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Yavuze kandi ko iyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byegereje, amatsinda nk’aya atajya abura. Yakomeje avuga ko kuba aba banyamategeko bahisemo gusabira abajenosideri gufungurwa mu gihe u Rwanda n’amahanga basigaje iminsi itanu ngo batangire icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu kibi cyane kigamije gutesha agaciro Jenoside ubwayo, gutesha agaciro kwibuka Jenoside no gutoneka abashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusabe bw’iri shyirahamwe ry’abanyamategeko buje nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye usabye ibihugu kurekura imfungwa zifite intege nke nk’abageze mu zabukuru,a barwaye indwara zidakira ndetse n’abafite ibyaha biciriritse mu rwego rwo kubarinda kwandura indwara ya Coronavirus izwiho gusya itanzitse iyo igeze ku mubiri ucitse intege.

Michelle Bachelet, umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumye yari yasabye inzego bireba ko zafungura abanyantege nke; abasaza n’abarwaye indwara zidakira ndetse hakarebwa n’abafite ibyaha bito bakarekurwa mu rwego rwo kwirinda ubucucike muri za gereza hagamije korohereza abanyantege nke kuko ari bo bibasirwa cyane n’icyorezo cya covid-19.

Mu bihugu byarekuye zimwe mu mbohe harmo Iran,Canada,Leta Zunze ubumwe za Amerika n’Ubudage.

Ubushinjacyaha Bukuru bwafashe umwanzuro wo kugabanya imfungwa muri za kasho no mu magereza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kuwa 01 Mata 2020, ariko ikiciro cy’abafungiye ibyaha bya Jenoside nticyagaragajwemo. Imfungwa zahamijwe ibyaha na TPIR zifungiwe muri Mali, BĂ©nin na SĂ©nĂ©gal

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *