INTERPOL yafatiye abanyabyaha ruharwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Sangiza iyi nkuru

Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku bufatanye n’amashami ya Polisi zo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, bakoze Operasiyo simusiga yasize abanyabyaha ruharwa benshi batawe muri yombi.

INTERPOL ivuga ko binyuze muri Operasiyo yiswe “Simba II”, yafashe bamwe mu banyabyaha bakomeye bahigwaga n’Isi. Iyi Operasiyo yari igamije kubaka ubumenyi burambye n’ubushobozi bw’abakozi ba INTERPOL muri Afurika mu kurwanya iterabwoba.

Itangazo INTERPOL yasohoye riragira riti “Kubera ko ibikorwa by’iterabwoba bikunze guhuzwa n’ibindi byinshi by’ubugizi bwa nabi, intego ya Operasiyo Simba II kwari ukongera ubushobozi bw’abasirikare b’imbere, kugira ngo bamenye niba umugenzi ashobora kuba ari icyihebe cyangwa umugizi wa nabi hifashishijwe ubushobozi bwa polisi ya INTERPOL bwashyizwe ku mipaka yo mu kirere n’iyo ku butaka.”

Iyo Operasiyo ishingiye ku butasi, yakorewe mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania na Uganda.

Karel Pelán, umuyobozi wungirije wa INTERPOL ushinzwe kurwanya iterabwoba, yatangaje ko hagati y’itariki ya 15 n’iya 22 Werurwe, ubunyamabanga bukuru bwa INTERPOL i Nairobi ku bufatanye n’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, bakoranye na Polisi ya Kenya, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na gasutamo; kugira ngo bamenye abagizi ba nabi igihe bageragereza kwambuka imipaka.

Yavuze ko mu gihe cy’iminsi umunani hakozwe igenzura ry’amakuru miliyoni eshatu mu bubiko bwa INTERPOL, bakabonamo abagabo n’abagore bashakishwa kubera ibyaha bikomeye.

Muri DRC, hafashwe abantu batanu bashakishwa na INTERPOL bagerageza kwambuka imipaka, barimo umwe mu banyabyaha ushakishwa mu Burayi kubera ibyaha bikomeye yahateguriye.

Mu gushaka bariya banyabyaha kandi Kenya yabonye umugabo uri ku rutonde rwabo INTERPOL yahigaga ushakishwa na kimwe mu bihugu byo muri Aziya yo hagati kubera ibyaha bya forode.

Muri Uganda ho bashoboye gutahura umugabo ukomoka muri kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati ukurikiranweho ibyaha bikomeye bigendanye n’amafaranga, mu gihe muri Tanzania habonetse ukekwaho ibyaha by’ubujura.

Bwana Pelan yavuze ko bateganya guta muri yombi no gushyikiriza ubushinjacyaha abandi banyabyaha, ngo kuko iperereza batangiye rigikomeza.

Kuba Akarere k’Ibiyaga Bigari karafatiwemo abanyabyaha umunani bahigwaga na Polisi mpuzamahanga, bishimangira ko gashobora kuba karabaye indiri y’abanyabyaha ruharwa isi ikaba yari itabizi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *