Abantu bo mu miryango y’abasore babiri barashwe na polisi y’u Rwanda bivugwa ko bayirwanyije mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza banze gushyingura abantu babo. Amakuru avuga ko kuri uyu wa 03 Mata 2020, abo mu miryango yabo bashyikirijwe amabarurwa abasaba kugira uruhare mu kubashyingura banga kuyasinya. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nta mpamvu zifatika bagaragaza, ariko kandi ngo bahawe iminsi itatu, nishira hazafatwa icyemezo kucyakorwa. Amakuru Bwiza.com ikesha Intyoza.com aturutse mu baturage, avuga ko aho aba baturage barashwe kuwa 24 Werurwe 2020, batarashyingurwa. Amakuru avuga ko imirambo ikiri mu nzu y’uburuhukiro mu Bitaro bya Nyanza, aho bene abantu banze kubashyingura, bakanga no kugira uruhare mu gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’ibitaro bibitse imirambo kubashyingura. Ni iki gituma badashyingura abantu babo? Abo mu miryango y’abarashwe ngo bavuga ko ababarashe ari nabo bakwiye kubashyingura. Hari n’amakuru avuga ko umwe mu banyamurango yasabye ko umwe muri aba babiri barashwe ( yari umusirikare) yajyanwa ahashyingurwa abasirikare i Kanombe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Niwemwana Immaculee avuga ko koko abaturage bene imirambo badashaka kubashyingura cyangwa se ngo banafatanye n’ubuyobozi mu ishyingurwa ryabo. Gitifu Niwemwana yabwiye Intyoza.com ko ” Ibaruwa bandikiwe n’ibitaro bibasaba ko bagira uruhare mu gushyingura abana babo, uwo twabonye ni umwe utarabashije kubyemera, undi ntawe twabonye kuko ntiyari ari iwe mu rugo, uwo si najya kumubeshyera kandi tutarigeze tubonana nawe.” Akomeza agira ati ” Uwabyanze na we, yavuze ko nta bushobozi, nako ngo atagishaka ibyo ngibyo. Nta n’ubwo ari ikibazo cy’ubushobozi kuko iyo abusaba twari kumufasha, nta n’ikibazo gihari twarabigerageje, ariko ubushake bwabo kuba batabishaka nyine ubwo ntabwo waforusa( wahatira) umuntu ikitamurimo.” Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba baturage bahawe iminsi itatu nirangira hazafatwa ikindi cyemezo. Avuga ko nyuma y’iyi minsi inzego zizareba ikigomba gukorwa gikwiriye. Ibitaro ngo byabahaye iminsi itatu izarangira kuri uyu wa mbere cyangwa kuwa kabiri, tariki ya 06-07 Mata 2020. Abaturage ntibashaka kumva icyo ubuyobozi bubabwira Gitifu Niwemwana avuga kandi ko ubuyobozi bwaganirije aba baturage, ntibabasha kubyumva, ariko ngo no mu gihe cy’iyi minsi itatu bazakomeza kubegera babaganirize. Avuga kandi ko ubuyobozi bwiteguye gufasha aba baturage gushyingura abantu babo. Ati ” Ubufasha bwo twe turi tayari kububaha ahubwo ni uko batatugaragariza icyo bifuza. Ntabwo berura mubyukuri, impamvu mvuga ko baterura ni uko ntawatubwiye ati wenda icyo tubura ni isanduka ni mudufashe, icyo tubura ni imodoka ngo ituzanire imirambo ni mudifashe?” Uyu muyobozi avuga ko ibyo gusaba ko umwe bivugwa ko yari umusirikare yashyingurwa i Kanombe byo basanze bitashoboka.

10 Responses
Nyanza: Abo mu miryango y’abasore babiri barashwe na Polisi banze kubashyingura
Birababaje kuko ababarashe bakwiriye kugezwa imbere y’inkiko .kandi mbere yo kwihutira guhatira umuntu gushyingura muri bino bihe ntabyo ntago byoroshye!ikindi abo baturage bashobora kuba barahuye n’ihungabana.

LETA NIBASHYINGURE KUGIRANGO BERE KUBERA IBITARO UMUZIGO

jewe ico mbona nuko hofatwa abo baporisi
Nyanza: Abo mu miryango y’abasore babiri barashwe na Polisi banze kubashyingura
jewe ico mbona nuko hofatwa abo baporisi
Nyanza: Abo mu miryango y’abasore babiri barashwe na Polisi banze kubashyingura
Ariko ubundi abashinzwe umutekano mugihugu batojwekurasa mucyicogusa !?
Noneho bakabikorabarasa numuturage udafite intwaro!!
Retayurwanda nigire icyo ikorakuko ayamakosa amaze kubamenshi.

Hoya police ibi bimazeze kuba BYINSHIPE! donc birangiriyaho nta suite kbs… Yani police ni gutya izajya yi a abatirage badafite intwaro… Ngoyitabaraga!!!no ibi sibyo kbs birakabije