Capture

Bisimwa yatanze umucyo ku bwicanyi baherutse gushinjwa gukorera abasivili 169

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’Ibiro Bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu biherutse gushinja uyu mutwe kwica abasivili 169 muri Rutshuru nk’uko biherutse gutangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Reuters, avuga ko ari ibirego bishingiye ku makuru yatanzwe n’umu FDLR uzwi witwa Mulumba, anenga Umuryango w’Abibumbye gutangaza ibintu utagenzuye kandi utabuze uburyo.

Mu mpera z’ukwezi gushize, ku itariki ya 31 Nyakanga, nibwo Reuters yasohoye inkuru ivuga ko igitero cy’inyeshyamba M23 cyibasiye abahinzi n’abandi baturage mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyahitanye abantu 169 mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, ngo nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabitangarije Reuters.
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangarije Reuters ko bazakora iperereza ariko yongeraho ko ayo makuru ashobora kuba ari “ubukangurambaga” bugamije kubasiga icyasha gusa..

Mu kiganiro yagiranye na Voice of Congo kuri uyu wa Kabiri ushize, umunyamakuru yamubajije icyo avuga ku birego byo kwica abasivili 169 muri Rutshuru avuga ko ibyo bimeze nk’ibyo bigeze kuvugwaho muri Kishishe.

Ati: ” Uzi ibyo bakoze i Kishishe? Bahimbye inkuru, bashingiye ku byo bise ubuhamya, barangije batangaza inkuru. Ni kimwe urebye. Kandi inkuru ntiyigeze ibaho mu by’ukuri. Kubera ko twabasigiye Kishishe igihe runaka, bananirwa kwerekana aho twashyinguye abapfuye, bananiwe gutanga izina rimwe cyangwa kugaragaza umwirondoro wa buri muntu wishwe bavugaga kugeza uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko ari ubwo buryo bwakoresheje bahimba inkuru ivuga ko hishwe abantu basaga 169.

Ati: “Kuri iyi nshuro baravuga iki? Baravuga ngo twakiriye amakuru y’amasoko runaka. Ni ukuvuga amakuru batigenzuriye ubwabo. Izo ni zo ntege nke z’ibyo biro bihuriweho by’Uburenganzira bwa Muntu bya Loni. Baravuga ngo twakiriye amakuru avuye ku muntu wigenga…ubusanzwe iyo wakiriye amakuru nk’ayo ukora iki? urayagenzura, ukora iperereza aho byabereye. Turi kumwe n’Umuryango w’Abibumbye hano, MONUSCO irahari, Ibiro Bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye ( U.N. Joint Human Rights Office) biri i Kinshasa. Kuki badashobora gushyiraho komisiyo y’iperereza yo kujya kugenzura mbere yo gutangaza ayo makuru? Bakanatinyuka bakavuga ko ari amakuru bakesha abantu runaka. Twe tuvuga ko ari poropaganda nta kindi.”

Yakomeje avuga ko ukuri ari uko ibyo bintu ntabyabaye ubwabo bohereje itsinda ryo kujya kubigenzura ariko babura ibimenyetso.

Ati: ” Inkuru ubundi ivuga iki? Inkuru ivuga uwitwa Mulumba, Umuvugizi wa FDLR uzwi mu karere wagiye usohora inyandiko za poropaganda Ibiro Bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye i Kinshasa byafashe bishaka kubigira inkuru. Ariko mu by’ukuri bisiga icyasha Umuryango w’Abibumbye….”

Yakomeje agira ati:” Twababwiye ko bafite uburenganzira bwo gushyiraho komisiyo yo gukora iperereza kugirango bagenzure ibimenyetso ariko ntibagize ubutwari bwo kubikora kandi nta nubwo bazagira kuko bazi ko ari poropaganda.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko amakuru bafite ari uko muri biriya biro bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), harimo umukozi w’Umunyekongo ukorera Umuryango w’Abibumbye umaze igihe akora poropaganda z’ibintu bitabaye.

Ati: ” Mu by’ukuri bashakaga iki? intego yari iyihe? Intego yari uguhisha ubwicanyi bwa Komanda kubera ko i Komanda habaye ubwicanyi mu nsengero aho bishe abaturage kandi igisirikare (FARDC) cyabigizemo uruhare…. kugira ngo birinde ko ibinyamakuru, imbuga nkoranyambaga bikomeza kuvuga ibyo, bahimbye indi nkuru kugira ngo isibe iyo ngiyo.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, nabyo byatangaje ko bidashobora kwemeza ko ubwo bwicanyi mu buryo bwigenga ariko, ariko ngo impirimbanyi yaho yavuze ko ifite abatangabuhamya bemeza ko abarwanyi ba M23 bakoresheje imbunda n’imipanga mu kwica abaturage benshi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *