Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka riyobowe na Commodore (Brig Gen) Nalida Dissanayeke uri mu Rwanda mu rugendoshuri kuva ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku itariki ya 08 Kanama 2025.

Mu ijambo yagejeje kuri abo basirikare bakuru, Umugaba Mukuru wa RDF yashimangiye ko uruzinduko rwabo rushimangira umubano ugenda wiyongera hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye bwiyongera hagati y’Ingabo za Sri Lanka na RDF. Yongeyeho ko u Rwanda na Sri Lanka bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye bishingiye ku kubahana, indangagaciro zisangiwe, ndetse n’ubwitange bukomeye mu burezi no kongerera ubushobozi ingabo.

Umuyobozi w’izi ntumwa, Brig Gen Nalida Dissanayake yashimiye RDF kuba yaroroheje uruzinduko rwabo kandi avuga ko bakungahajwe ku bunararibonye n’amasomo bakuye mu ruzinduko rwabo mu bigo bitandukanye bya Leta ndetse n’ibigo bya gisirikare.



