Igitero cyagabwe kuri kiliziya gatolika n’inyeshyamba za ADF mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyahitanye abantu basaga mirongo ine, barimo abagore n’abana.
Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, wamaganye ubugwari bw’Ingabo za Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye muri DRC mu kurinda abaturage.
Abasivili barenga 40, barimo abana benshi, bishwe n’imbunda n’imipanga n’inyeshyamba za ADF zikorana n’umutwe y’iterabwoba mu gitero cyagabwe ku rusengero rwa paruwasi i Komanda, mu burasirazuba bw’igihugu.
Nk’uko Human Rights Watch (HRW) ibitangaza, abana benshi na bo barashimuswe kandi bakomeje kuburirwa irengero. Uyu muryango utegamiye kuri Leta urasaba abayobozi ba Congo, babifashijwemo na MONUSCO, gufata ingamba zo kongera kugirana icyizere n’abasivili, harimo no gushimangira imiyoboro iburira hakiri kare no kugisha inama abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta yaho ku bijyanye no gukingirwa.
“Ibitero byinshi byibasiye abasivili”
Umushakashatsi mukuru wa HRW, Clémentine de Montjoye, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ati: “Iki gitero kibaye mu rwego rw’ibitero byinshi ku baturage bigabwa na ADF, ariko n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Dutewe impungenge no kuba kuva mu ntangiriro z’umwaka, Umuryango w’Abibumbye waravuze ko abantu murongo cyangwa se amagana barapfuye bazize ADF mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.”
Yongeyeho ati: “Muri urwo rwego, biragaragara ko twifuzaga kwibutsa inshingano z’Ingabo za Congo na MONUSCO zo kurinda abasivili, kandi ko hakenewe ubutabazi bwihuse kandi bunoze mu gihe cy’ibitero byibasira abaturage”.
“Icyatangaje cyane cyane mu byabereye muri Komanda ni uko hari ikigo cya MONUSCO n’ikigo cya FARDC biri hafi y’aho igitero cyagabwe. Icyakora, abatangabuhamya ndetse n’abagize sosiyete sivili twaganiriye bavuze ko bahageze nyuma y’ibyabaye gusa baje kureba ibyangiritse.”
Ibikorwa by’ubwicanyi birenga 30 bimaze kuba hafi ya Komanda kuva mu ntangiriro za Nyakanga muri mpandeshatu izenguruka teritwari za Irumu na Mambasa, aho ibitero bigera kuri cumi na batanu byigambwe na Leta ya Kisilamu.


