Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo n’icy’Ingabo z’u Rwanda (RDC) ku Kimihurura hakiriwe abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri za ambasade (Defence Attachés) n’abafatanyabikorwa mu nama y’umutekano.
Baganirijwe ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo no ku bikorwa bya RDF mu kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye ndetse n’ibikorwa bya gisirikare ku bufatanye n’ibindi bihugu.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga bwa Gisirikare muri minisiteri y’ingabo, yashimangiye ko inama y’umutekano yakozwe, ifasha mu gushimangira ubwumvikane kandi ikagira uruhare mu bufatanye mu kwimakaza amahoro mu karere ndetse no hanze yako.

Nyuma y’uruhererekane rw’ibiganiro, hamwe n’inama nyunguranabitekerezo, uhagarariye ihuriro ry’abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri za ambasade, Brig Gen Emmanuel SHILLINGI, yavuze ko bishimiye amakuru y’umutekano ahoraho kandi yongera gushimangira ko bamenya byinshi ku bitekerezo by’igihugu cyabakiriye, ndetse no ku mutekano w’imbere mu karere.
Yashimangiye kandi ko biyemeje gushimangira, guteza imbere no kubungabunga ubufatanye no kumvikana nk’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Iyi nama yitabiriwe na ba Defence Attachés 22 bahagarariye ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga, aribyo: Angola, u Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Buyapani, Yorodani, Mauritania, Namibia, Qatar, Koreya y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambiya, Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix Rouge (ICRC).


