bitmap_1200_nocrop_1_1_20250702232300248280_Adolphe

Muzito wakunze gusaba urukuta hagati ya RDC n’u Rwanda mu bo Tshisekedi yashyize muri Guverinoma ye nshya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye ashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 53.

Muri iyi Guverinoma nshya na yo iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Abaminisitiri benshi bagumanye imyanya bari basanganwe, abandi bahindurirwa imirimo; na ho bake mu bari basanzwe muri Guverinoma bayisohokamo.

Itangazo umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama yasomeye kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu (RTNC), ryerekana ko Jacquemain Shabani wari usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Jean-Pierre Bemba Gombo w’Ibikorwaremezo, Guy Kabombo Muadiamvita w’Ingabo na Daniel Mukoko Samba w’Ubukungu bagumye mu myanya yabo.

Abandi Tshisekedi yahaye gukomeza kuyobora Minisiteri bari basanganwe barimo Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba, Jean Pierre Liahu ushinzwe Imirimo ya Leta, Patrick Muyaya Katembwe w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba umuvugizi wa Guverinoma na Thérèse Kayikwamba Wagner w’Ububanyi n’Amahanga.

Abahinduriwe imirimo ni Muhindo Nzangi wari usanzwe ari Minisitiri w’Iterambere ry’Icyaro wagizwe uw’Ubuhinzi n’Umutekano w’Ibiribwa, Aimé Boji Sangara wari ushinzwe Ingengo y’Imari wagizwe Minisitiri w’Inganda na Ève Bazaiba Masudi wari Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere yagizwe uw’Imibereho y’Abaturage, Ibikorwa by’Ubutabazi no Kwishyira hamwe kw’Igihugu.

Guillaume Ngefa-Atondoko Andali we yagizwe Minisitiri mushya w’Ubutabera asimbuye Constant Mutamba ukurikiranwe n’inkiko, na ho Prof. Marie Niange Ndambo asimbura Ève Bazaiba muri Minisiteri y’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye.

Perezida Tshisekedi kandi mu bo yagiriye icyizere harimo Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC wagizwe Minisitiri ushinzwe Ingengo y’Imari. Uyu mu myaka mike ishize yakunze gusaba ko RDC kubaka urukuta hagati yayo n’u Rwanda kugira ngo ibone amahoro.

Abandi bashya binjiye muri Guverinoma ni Eliezer Ntambwe wagizwe Minisitiri n’intumwa ishinzwe kwita ku bahoze mu ngabo, mu gihe Floribert Azuluni wahatanye na Tshisekedi mu matora yo muri 2023 yamugize Minisitiri ushinzwe ukwihuza kw’akarere.

Tshisekedi yashyizeho Guverinoma nshya, nyuma y’ibiganiro yari amaze igihe agirana n’abanyapolitiki batandukanye barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, mu rwego rwo gushyiraho Guverinoma yiswe iy’ubumwe bw’igihugu.

Guverinoma nshya icyakora ntigaragaramo abenshi mu bo muri Opozisiyo; by’umwihariko Martin Fayulu uri mu bari bitezweho guhabwa umwanya ukomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *