Gx5uJyOXYAABdQ-

Tanzania: Perezida Suluhu yatangiye inzira yo guhatanira manda ya 2

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangije ku mugaragaro icyifuzo cye cyo guhatanira manda ya kabiri, akusanya impapuro zishyigikira kandidatire ku mwanya wa kandida perezida mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi i Dodoma.

Gx5uil4WgAAhr 2

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Manama 2025, aherekejwe na mugenzi we bazafatanya kwiyamamaza, Ambasaderi Dr. Emmanuel Nchimbi, madamu Suluhu yakiriye ‘forms’ zivuye ku biro bya komisiyo yigenga ishinzwe amatora mu murwa mukuru mbere yo kujya ku cyicaro gikuru cya CCM, aho yakiriwe n’imbaga y’abayoboke b’ishyaka ndetse n’abaturage.

Suluhu yagize ati: “Ndashimira bagenzi banjye ba CCM ndetse n’abaturage bose ba Dodoma batwakiriye neza nyuma yo gukusanya ‘forms’ za kandidatire zo guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.”

Ati: “Igihe nikigera, tuzahura n’abaturage kugira ngo dusangire ibyo twagezeho ndetse n’ibyo duteganya gukora mu myaka itanu iri imbere, mu gihe dushaka manda yo gukomeza kuyobora igihugu cyacu.”

Amatora rusange ateganijwe muri Tanzaniya ku itariki ya 29 Ukwakira 2025.

Perezida yasabye kugira ubumwe n’ubwumvikane mu gihe cyo kwiyamamaza, asaba Abanyatanzaniya kubungabunga amahoro amaze igihe kinini ari umusingi w’umutekano w’igihugu.

Ati: “Icyifuzo cyanjye ni uko dukomeza kubungabunga amahoro, ubumwe, n’ubufatanye kugira ngo ishyaka ryacu ritsinde kandi dukomeze gukorera abaturage nk’uko babyiteze”.

Suluhu w’imyaka 65, yakoze amateka muri Werurwe 2021 ubwo yabaga perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania, asimbuye John Magufuli nyuma y’urupfu rwe rutunguranye. Icyo gihe, yari visi perezida, umwanya yari ariho kuva mu 2015.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *