un avion s'est écrasé mardi 30 octobre à l'aérodrome de Ruenda à Butembo au Nord-Kivu/ Photo Radio Okapi/ Etienne Muhindo

Kisangani: Impanuka y’indege yahitanye 6 barimo ofisiye wa FARDC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 16 Kanama, abantu batandatu barimo umusirikare mukuru wa FARDC, umugore we ndetse n’umurinzi we, bapfuye bazize impanuka y’indege yabereye nko ku birometero 34 uvuye i Kisangani, Intara ya Tshopo.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umwe mu bagenzi barindwi bari mu ndege yarokotse, nubwo indege yangiritse bikabije.

Amakuru amwe agera kuri Radio Okapi avuga ko uko icyateye iyi mpanuka y’indege nto kitaramenyekana.

Mu Kwakira umwaka ushize, abandi basirikare babiri ba FARDC barapfuye undi arokoka mu mpanuka ya kajugujugu ya gisirikare ku kibuga cy’indege cya Ndolo i Kinshasa.

Icyo gihe indege yashwanyukiye ku kibuga cy’indege cya Ndolo, ariko n’ubu ngo ntabwo haramenyekana icyaba cyarateye impanuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *