whatsapp_image_2020-04-08_at_19.28.10.jpg

Rwamagana: Abasheshe akanguhe bavuga ko badatabawe bakwicwa n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Abakecuru bari hagati yimyaka 80 na 97 batuye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Karere ka Rwamagana , Umurenge wa Kigabiro, akagari ka Cyanya, barataka kwicwa inzara, nyuma y’aho imfashanyo babonaga mu bihe bisanzwe batakiyibona ndetse hakiyongeraho na guma mu rugo hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19 .

Aba biganjemo abari mu myaka iri hejuru ya 80 bataka nyuma yo kudahabwa ibiribwa bigahabwa abafite imbaraga, kuri ubu bakaba bataka inzara ndetse banasaba ubufasha.

Mukarutsinzi Therese, afite imyaka 83, abana n’umwuzukuru we, avuga ko bagiye aho bafatiraga ibiribwa ariko ntabihabwe kandi ko badatabawe bashobora gupfa kubera inzara. Ati ” Ubu undeba naburaye nanabwiriwe kandi maze iminsi itatu ntacyo kurya mbona njye na kuzukuru kanjye, ahubwo nimudutabare kuko inzara iratwica kandi icyambabaje ni uko batwanditse ngo bazaduha ibiryo twajyayo tugiye kubifata bakatwirukana bigahabwa abandi.”

whatsapp_image_2020-04-08_at_19.28.10.jpg
Mukabutare Madarina ufite imyaka 97

Abaganiriye na Bwiza.com bavuga ko umuturage udafite ubushobozi muri uyu mudugudu ahanini wiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko badashobora kubona inkunga ya Leta irimo n’ubufasha bw’amafaranga buhabwa abageze mu za bukuru. Bemeza ko babagaho batunzwe n’ububumbyi, ndetse abaturanyi babitagaho ntawukibaha icyo kurya kuko buri wese asigaye yirwanaho muri ibi bihe.

Mukabutare Madarina afite imyaka 97, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga kuko abamufasha kubaho nabo ntibakibona ibibatunga ndetse inkunga ya VUP yabonaga ntakibasha kuyibona . Ati ” Muri ibi bihe merewe nabi , kuko n’udufaranga bamfashishaga ntabwo mbasha kuduhabwa. Nibura baratumpaga tukantunga icyumweru kuko natuguraga nk’amata ndetse n’agasukari. Ubu banze no kumpa ibyo biribwa nkuko babihaye abandi nkaba ntabaza namwe murabona ko meze nabi.”

Mukabutare akomeza avuga ko mbere yafataga ibihumbi 7000 muri VUP ariko akaba amaze hafi amezi abiri nta kintu abona kuko aheruka kuyabona mu kwezi kwa kabiri ku wa 20 Gashyantare 2020.

Mukarugomwa Cecile , ni umukecuru ufite imyaka 90, aba mu kiciro cya mbere cyubudehe nta nkunga ya VUP ahabwa , yemeza ko yari atunzwe n’abaturage ariko ntawukimufasha ndetse bamwimye ku biribwa byingoboka byatanzwe na Leta y’u Rwanda igoboka abaturage muri iki gihe abantu bose bagumye mu rugo.
whatsapp_image_2020-04-08_at_19.27.17.jpg

Mukarugomwa Cecile

Uyu mukecuru ati ” Ubuzima budukomereye ni inzara igiye kutwicwa, kandi icyambabaje nuko ibiryo twari tugenewe twabyimwe ahubwo bigahabwa abato bifite. Nkanjye maze igihe ntacyo mbona kintunga kuko abangiriraga neza nabo bamerewe nabi. Barirwanaho n’abana babo nkaba nsaba nka Leta kudutabara tutarapfa.”

Abaturage baravuga ko ubuyobozi bwumudugudu bufite uruhare rukomeye gutanga ibiribwa nabi , ibi byatumye abageze mu za bukuru badafite imbaraga zo gukora banasaba inzego z’ubuyobozi kugenzura icyateye ubuyobozi bwabo gukurwa ku rutonde rwabagombaga kubihabwa.

Ibiribwa byafashe abayobozi

Umuturage twahaye izina rya Muhoza ku mpamvu zumutekano we , yabwiye Bwiza.com ko abakecuru babuze ibiribwa ahubwo bigahabwa abafite imirimo bakora.

Yagize ati “Abayobozi bakoze ibintu biratubabaza, bagiye bakura ku rutonde abantu bakuze kandi bigaragara ko bashonje cyane, nk’ubu umuyobozi w’isibo witwa Nsekanabo yafashe ibiryo kandi ari umusekirite uhembwa, hari undi muyobozi w’isibo witwa mama Djaria nawe wabifashe ndetse bamwe bavuga ko umuyobozi wumudugudu hari abo yakuye ku rutonde kuko batamuhaye amafaranga 1.000 , akaba ariyo mpamvu ivugwa yatumye aba bakecuru bakurwa kurutonde.”

Abaturage bamwe muri aka kagari bemeza ko koko haraho ibyo kurya byatanzwe nabi bigatuma naba bakuze badafite aho bakura babura ibyo kurya.

Umwe muri aba baturage ati ” Ibiribwa byatanzwe nabi kuko abenshi babibonye nabishoboye kubera ubuyobozi bwabikozemo amanyanga. Hari urugo rumwe rwo kwa mama mutoni n’abakobwa be bafashe ibiryo ari bantu batatu kandi babana byadutunguye! Mu gihe hari ababibuze baburara, uyu mu mama wabifashe ajya no gucuruza mu isoko, hari abandi nabo babifashe kandi bacuruza mu isoko ibiribwa akaba ari yo mpamvu mbona benshi babibuze bari ku rutonde.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro Hanyurwimfura Egide, yabwiye Bwiza.com ko abaturage barimo gufashwa ari abagizweho ingaruka ni Coronavirus , abandi bakazafashirizwa muri gahunda bafashirizwamo .

Gitifu Hanyurwimfura ati ” Uwari usanzwe abona ubufasha arafashwa muri gahunda yari asanzwe afashirizwamo, naho muri ibi bihe harafashwa abaturage bagizweho ingaruka na coronavirus, kubera hari imirimo bakoraga yahagaze.”

Uyu muyobozi ntiyigeze agaragaza ikigomba gukorwa kuri aba bageze mu zabukuru badafite ubitaho.Bamwe bavuga ko n’ubwo bari mu kiciro cya mbere badafite ubushobozi ndetse ko nta bufasha basanzwe bahabwa. Uretse umwe gusa wafataga amafaranga ibihumbi 7 y’inkunga ya Vup nawe akavuga kaheruka kuyahabwa mu kwezi kwa kabiri .

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, avuga ko abakuze bari basanzwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakiyihabwa naho abadahabwa inkunga bakuze bafite ibibazo barimo n’abasigajwe inyuma n’amateka ko bazabikurikirana .

Meya Mutoni ati ” Abantu abakuze batishoboye bari mu kiciro cya mbere bose bafashwa mu buryo butandukanye hari abahabwa imirimo, baba badafite imbaraga abana babo bagakora, ariko abadafite abana bahabwa inkunga yingoboka kandi inzego zubuyobozi zirakurikirana uwaba atarayibonye yajya ku kagari bakareba icyatumye itamugeraho.”

Uyu muyobozi avuga ko iby’abadahabwa inkunga kandi bayikwiriye bigiye gukurikiranwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rwamagana: Abasheshe akanguhe bavuga ko badatabawe bakwicwa n’inzara
    Mbega abayobozi! Rwose bariya bakecuru bateye agahinda. Abo bayobozi nta mpuhwe, ni inyamaswa niba batabona ubuzima abo bakecuru barimo. Ndababaye cyane.

  2. Rwamagana: Abasheshe akanguhe bavuga ko badatabawe bakwicwa n’inzara
    Mbega abayobozi! Rwose bariya bakecuru bateye agahinda. Abo bayobozi nta mpuhwe, ni inyamaswa niba batabona ubuzima abo bakecuru barimo. Ndababaye cyane.

  3. Rwamagana: Abasheshe akanguhe bavuga ko badatabawe bakwicwa n’inzara
    Muravuga ibiryo se iriya nzu yo murabona ukwiye umukecuru wuzukuruje!Uretse n’inzara iyi mvura izamutsindamo.

  4. Rwamagana: Abasheshe akanguhe bavuga ko badatabawe bakwicwa n’inzara
    Muravuga ibiryo se iriya nzu yo murabona ukwiye umukecuru wuzukuruje!Uretse n’inzara iyi mvura izamutsindamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *