Kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Kanama, umuyobozi muri Qatar wegereye ibiganiro yatangaje ko umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe washyikirijwe M23 na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo), ngo banyuzemo amaso mbere y’uko ibiganiro by’amahoro byongera gusubukurwa.
Uyu muyobozi yagize ati: “Umushinga w’amasezerano y’amahoro washyikirijwe impande zombi” ziri mu makimbirane, yongeraho ko umuhuza wo muri Qatar yitegura “kwakira ibiganiro by’ingenzi by’imishyikirano i Doha, biteganijwe ko bizatangira mu minsi mike nk’uko tubikesha France24.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 bashyize umukono ku itangazo ry’amahame i Doha, ku itariki 19 Nyakanga 2025, aho impande zombi zongeye gushimangira “ko ziteguye guhagarika intambara burundu.” Ni nyuma yo gushyira umukono ku yandi masezerano y’amahoro hagati ya DR Congo n’u Rwanda i Washington mu mpera za Kamena.
Mu rwego rw’amasezerano, impande zombi zari zemeye gushyiraho ingamba zifatika, harimo n’uburyo bwo guhana imfungwa, mbere yo gutangira imishyikirano y’ibanze ku itariki ya 8 Kanama yerekeye amasezerano y’amahoro yagombaga gushyirwaho umukono bitarenze ku itariki ya 18 Kanama.
Nyamara, ku rugamba imirwano irakomeje kandi yakajije umurego kuva ku itariki ya 8 Kanama mu bice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


