Uwari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, Karuhije mu myaka y’1970 yakoze lisiti y’Abatutsikazi bivugwa ko bashotora bagenzi babo b’Abahutukazi mu ishuri ry’i Rwaza, ahaninini hagamijwe kubirukana bazira kuba Abatutsi . Mu 1972-1973, habayeho kwirukana Abatutsi mu mashuri ndetse no mu kazi. Mu Ruhengeri, naho byabayeho ibyo kwirukana abanyeshuri b’Abatutsi nk’uko Umwanditsi Antoine Mugesera, mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004). Mu kwirukana Abatutsi, byahereye muri Institut N. D. de l’Etoile ku Musanze. Umugambi wo kwirukana aba banyeshuri wanogejwe na perefegitura ndetse hari n’abakozi bavuye i Kigali. Mu banyeshuri b’Abatutsi birukanwe harimo: Ngarambe F.X, J.C. Rugema, A. Muvumba, G, Nkusi, Oscar Rurangwa, A. Niyoyita, G. Habimana na Loeonard Musoni. Si abanyeshuri birukanwe gusa kuko harimo n’abarimu nka Jacques Ugilashebuja, Laurent Ngarambe na Segaje Joseph. Urugomo ku Batutsi bigaga i Rwaza Iki gitabo gikomeza kigaragaza ko muri Ecole Normale i Rwaza habayeho kwirukana Abatutsi. Ubwo abanyeshuri bavaga mu kiruhuko cy’igihembwe cya Mbere muri Gashyantare 1973, baje bagambiriye kwibasira Abatutsi. Umwanditsi Mugesera avuga ko hirukanwe abagera kuri 30 ndetse n’umwarimu witwa Damien Ngabonziza na we yarirukanwe. Icyo gihe aba barakubiswe, baranakomeretswa. Icyo gihe kandi abakozi 36 b’Abatutsi mu Ruhengeri barirukanwe nk’uko byari bimeze no mu izindi ntara. Muri make, umwanditsi arerekana uko ubuyobozi bubi bwagiraga uruhare mu gutoteza Abatutsi. Ibi byunganirwaga n’umuco wo kudahana abahohotera abandi wari warahawe intebe. Ibi kandi bigaragaza akarengane no kutubahiriza amategeko, aho umuntu ashobora kwirukanwa ku ishuri nta kosa yakoze cyangwa akirukanwa mu kazi bidakurikije amategeko.

4 Responses
Ruhengeri: Perefe Karuhije yakoze lisiti y’Abatutsikazi
YESU WENYINE NIWE UZACA IMANZA ZITABERA , NI NAWE UZACA URUGOMO N’AKARENGANE BISHIRE BURUNDU MU ISI AZIMA INGOMA YE Y’AMAHORO AHO AMOKO,INZANGANO,UBWIKANYIZE ,ICYENEWABO N’IKIMENYANE BITAZONGERA KUBA. TWE TURASABWA KUBA MASO NO GUKORA IBY’IMANA ISHAKA KUGIRANGO TUZABE MURI UBWO BWAMI.

Abantu baronda ubwoko,mu byukuri nta bwenge bagira.Igitangaje nuko ababiteguye harimo abize university mbere ya 1994 batabarika.Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.