Mbere y’amatora y’inzego z’ibanze yabaye muri Nyakanga 1960, habaye imvururu muri Astrida mu Bufundu aho Abatutsi batwikirwaga amazu 1,200 ndetse abagera ku bihumbi bitanu bagasigara batagira aho kwikinga. Umwanditsi Antoine Mugesera, mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004), avuga ko ibyo gutwika amazu y’Abatutsi byabereye mu Bufundu ahitwa i Kinyamakara kwa Rugemintwaza no mu Cyanika kwa Sushefu Gwakavu. Uyu mwanditsi avuga ko gutwikira Abatutsi ubuyobozi burebera, byamaze icyumweru bitangiye kuwa 12 Kamena 1960. Ibi bikorwa byo gutwikira Abatutsi byari bihagarariwe na Perefe J.B. Rwasibo. Ababiligi bararebereye Muri iki gitabo ku rupapuro rwa 50, byanditswe ko Abapermehutu batwika bari barashirize ubwoba ku buryo mu Bufundu bahatwitse na Resident, Logiest ahari ku itariki ya 10 Kamena 1960. Ibyo kuba Logiest yari ahari, biboneka no mu gitabo cyiswe Mission au Rwanda cyanditswe na Lt. Col. Victor Bruneau mu 1988, ku rupapuro rwa 143. Muri iki gitabo, banditse ko Logiest yari muri metero 50 uvuye aho batwikiraga Abatutsi mu Bufundu. Ibi na Logiest ubwe arabyemeza mu gitabo yanditse ku Rwanda mu 1988. Mugesera we avuga ko hari n’aho abatwikaga babaga bafite ibendera ry’Ububiligi. Abatutsi birwanyeho biba iby’ubusa Muri iki gitabo, umwanditsi akomeza avuga ko Abatutsi bihagazeho banga kwimuka ngo bajyanwe i Nyamata mu Bugesera. Leta ya gikolonize mbirigi yohereje abasirikare 250. Abatutsi bo mu Bufundu kuwa 21 Kamena 1960 bagoswe n’ingabo za Leta ya gikolonize mbiligi. Abatutsi bagera ku 100 birwanyeho barwanisha amacumu n’imyambi. Abo bari bahanganye nabo bari bitwaje imbunda. Muri aba Batutsi, 27 barishwe naho 44 barakomereka, bamwe bajyanwe mu buroko, abandi bemera koherezwa i Nyamata. Muri iyi mirwano kandi abasirikare bakoresheje kajugujugu, bituma abayirokotse bahimba indirimbo bavuga uko indege yatsembye Abatutsi mu Bufundu. Ibi byose byabaga ubuyobozi bubishyigikiye, nta we uhanirwa iri totezwa ryakorerwaga Abatutsi.


